Minisitiri Mukazayire yasabye Abanyarwanda gutiza umurindi Amavubi

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abanyarwanda gushyigikira ikipe y’igihugu Amavubi bakayitiza umurindi mu mukino uzayihuza n’ikipe Sudani y’Epfo ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024 Saa Kumi n’Ebyiri kuri Sitade Amahoro.

Ni umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Ubutumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, Minisitiri wa Siporo Mukazayire yavuze ko ku wa Gatandatu ruzaba rwambikanye hagati y’Amavubi na Sudani y’Epfo.

Yakomeze agira ati: “Muzaze twifatanye dufane ikipe yacu. Gura itike yawe bidatinze, uzagere kuri Sitade wizinduye maze tubatize umurindi twegukane intsinzi.”

Amatike yo kwinjira yatangiye kugurishwa, aho igice cyo hejuru ndetse n’igice cyo ahegereye ikibuga, hose hagizwe 1000 Frw.

Muri VIP hagizwe 10 000 Frw, muri VVIP hagizwe 50 000 Frw, mu myanya y’icyubahiro hagirwa 100 000 Frw mu gihe ahiyubashye cyane hagizwe 1 000 000 Frw.

Umukino ubanza mu gushaka itike ya CHAN 2024 warangiye, ikipe y’igihugu Amavubi itsinzwe na Sudani y’Epfo ibitego 3-2.  

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE