Minisitiri Mukazayire yaganiriye na Nate Ament

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 14, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yaganiriye Nate Ament uri mu bakinnyi bari kuzamuka neza muri Basketball.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 ukinira Tennessee Basketball izwiho kuzamura impano zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze iminsi mu Rwanda, aho ari mu biruhuko anamenya igihugu nyina akomokamo.

Ibiganiro Minisitiri Mukazayire yagiranye na Ament ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama, byagarutse ku kubyaza umusaruro amahirwe ari muri Basketball, ndetse n’akamaro ka siporo mu kugira indangagaciro, guteza urubyiruko imbere no kuzamura impano.

Ament aherutse gusura abana bakina Basketball i Kayonza bakorana imyitozo. Si ibyo gusa kuko yanasuye Pariki y’i Birunga.

Ament aheruka gushyirwa ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika. Ni umwe mu batanga icyizere ndetse byatangiye kuvugwa ko ashobora kuzatekerezwaho muri ‘NBA draft’ mu 2026.

Ament ufite nyina w’Umunyarwandakazi, aherutse gushyira hanze urukweto rukoze mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda yakorewe n’uruganda rwa Reebok bakorana.

Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yaserukanye n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’ banegukanyemo umudali wa zahabu.

Minisitiri Mukazayire na Ament baganiriye ku kamaro ka siporo mu kugira indangagaciro, guteza urubyiruko imbere no kuzamura impano.
Ament aherutse gusura Pariki y’Igihugu y’i Birunga mu Ntara y’Amajyaruguru
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 14, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE