Minisitiri Gatabazi yanenze abayobozi batinza serivisi z’ibyangombwa birimo iby’ubutaka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z’ibanze batinza serivisi z’ibyangombwa birimo iby’ ubutaka, ibyo kubaka n’ibindi bikamara imyaka batarabibona  kandi babikeneye ngo bibafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yasabye abayobozi guha abaturage serivisi nziza mu byo bakeneye byose kugira ngo bashobore kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa na Leta y’u Rwanda. 

Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu Nteko y’Abaturage ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yakozwe ku wa 5 Mata 2022 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yatanze ingero agira ati: “Hari Akarere kamwe ko mu Ntara twahoze tuganira aho abaturage bagera ku bihumbi 99 basabye ibyangombwa birimo iby’ubutaka n’ibyo kubaka bimara imyaka itatu,  ine batarabibona ariko bimaze kumenyekana nta byumweru bibiri byashize ibyo byangombwa bidatanzwe. Ushobora gusanga mu Turere tw’Umujyi wa Kigali hari abaturage basabye ibyangombwa byo kubaka bimaze imyaka ibiri, ine […].

Yakomeje agira ati: “Birababaza cyane iyo umukozi uhembwa umusoro uva kuri Leta, uhembwa amafaranga y’imisoro y’abaturage adatanga serivisi kuri ba baturage ari na bo bamuhemba.  Bikanababaza kurushaho aho  uje agatanga ruswa icyangombwa cye akibona byihuse, bibabaza nanone kurushaho iyo hari uwo baturanye wagisabye ntakibone. Ntabwo uwo muco twawutunga ngo bizakunde”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri Gatabazi yakebuye n’abayobozi bamwe badaha umwanya abaturage ngo babatege amatwi bumve ibibazo bafite, ibi bigatuma umuturage utakemuriwe ikibazo neza mu nzego zo hasi akomeza kuzamuka ajya mu zisumbuyeho, biba bisaba ko urwego agezeho rwumva neza uko ikibazo cye giteye. 

Yashimangiye  ko  nanone ari ikosa rikomeye cyane kuba umuturage yagana Meya aho kumva ikibazo afite akongera akamwohereza mu nzego zo hasi na zo zikamuhererekanya kugeza mu Mudugudu no mu Isibo bikarangira bamusubije  mu rugo aho yaturutse adakemuriwe ikibazo nta n’umuteze amatwi.

Ati: “Icyo ngira ngo mbwire abayobozi cyane cyane ab’inzego zegereye abaturage ba Gitifu b’Imirenge n’ab’Utugari, rwose hari ingeso mbi y’uko umuturage ajya kubaza ikibazo cye mwabimenya aho kugira ngo mugikemure ahubwo mukamwishyiramo, ugasanga  mumubaza ngo wagiye kwa Minisitiri gute? Umuturage afite uburenganzira bwo kubaza ikibazo cye aho yumva yagarukira”.

Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko icyo Inzego z’ibanze zishinzwe ari ugukora ibikorwa byose byafasha umuturage gutera imbere.

Ati: “Icyo dushinzwe nk’Inzego z’ibanze ni ugukora ibikorwa byose byafasha umuturage kugira ngo atere imbere agire imibereho myiza, tukibuka kandi buri gihe ko umukoresha wacu w’Ikirenga ari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umukoresha wacu umunsi ku munsi ni umuturage, ibintu byose dukora bitarimo inyungu z’umuturage, bitarimo ubuzima bw’umuturage, umutekano w’umuturage biba ari ubusa.  Ibintu byose ari ibyemezo dufata, ari ibiganiro tugira, ari igenamigambi dukora bigomba kuba bishingiye ku muturage”.

Minisitiri Gatabazi yasabye n’abaturage ariko kujya bubaha inzego uko zikurikirana bakajya mu zisumbuyeho nibura bafite raporo y’uko ikibazo cyakiriwe mu zo babanjemo, bitabujije ko mu gihe babuze umuyobozi runaka aho kugira ngo bakomeze gusiragira bamubuze bajya  gushaka undi.

Yagiriye inama abayobozi kujya basanga abaturage aho bari mu midugudu no mu tugari bakabakemurira ibibazo kuko haboneka n’abatangabuhamya bikabasha gukemuka byihuse.

Hari higanje ibibazo bishingiye ku butaka n’ibikorwa remezo

Abaturage bakurikiye iyi Nteko y’Abaturage bagaragaje ibibazo bitandukanye birimo ibikorwa remezo bitarabageraho n’ibindi byangiritse, imihanda yadindiye, ibibazo bishingiye ku byangombwa by’ubutaka n’ibindi.

Ngirukwayo Augustin yagize ati: “ Mu Murenge wa Masaka, mu muhanda uva Masaka ugana Rusheshe dufite imbogamizi mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu kubera umuhanda udakoze neza”.

Ikindi ni icy’umuhanda Ruli-Nzove-Gakenke wagombaga kubakwa muri Kamena 2021  bikaba bitarakozwe. Aha bijejwe ko mu ngengo y’imari itaha uzashyirwamo kugira ngo ukorwe.

Ikibazo cy’abaturage bafite ubutaka i Masaka hafi y’ibitaro batahawe ibyangombwa byabwo kuko bivugwa ko ari imbago z’ubutaka  bwa Leta. Ubuyobozi bwagaragaje ibyo ari ibihuha kuko  hose ibyangombwa bitangwa  uretse igice kinini cya Jali kirimo gukorerwa igishushanyo mbonezamiturire.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi ko ibikorwa bitandukanye byajya bikorwa mu buryo bwihuse aho bibaye ngombwa na nijoro imirimo igakorwa.

Yagize ati: “Icyo twanasaba, dukwiye gutoza Abanyarwanda ni ugukora na nijoro, niba ufite kontaro yo kubaka umuhanda biba bitangaje kubona abantu bafunga saa kumi n’imwe z’umugoroba bakazagaruka gukora mu gitondo, mu bihugu byateye imbere imijyi nk’iyi irimo urujya n’uruza abantu barakora bakagera na nijoro ariko mwebwe abakozi banyu… kandi hari abashomeri benshi, abakoze ku manywa bajya kuryama abashomeri batabonye akazi kumanywa bagakora nijoro ariko ibintu bigakorwa mu buryo bwihuse”.

Abaturage bagaragaje ko bishimiye ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwakoreshejwe muri iyi Nteko. Uwitwa Nishimwe yagize ati “Twishimiye cyane iyi nteko y’abaturage yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga”.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 6, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Zacharia says:
Mata 6, 2022 at 6:55 am

Njyewe ho maze amezi 9 niruka kucyangombwa cyubuta Amaso akaba yaraheze mukirere.
Bahora bansaba izindi dossier nazizana bakabyira rindira turakiguha. hamara ikindi ukwezi NGO nzana dossier kanaka nkayizana NGO rindira turakiguha .nokongera kubaza bakabyira zaba iyindi dossier nkayizana .sinzi rero Aho bizagarukira bansaba ibiherekeza ibyangombwa byubutaka.

Zacharia says:
Mata 6, 2022 at 7:00 am

Icyo nasabaga nkamwe banyamakuru .nukunyereka Aho nkibyo bibazo Aho nabigeza munzego zibishijwe:

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE