Minisitiri Gasana yasabye Abapolisi gukorana umurava

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gasana Alfred, yasabye Abapolisi basaga 1000 barangije amahugurwa mu ishuri rya Polisi y’Igihugu rya Gishari (PTS) mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, gukorana umurava kandi bagakora kinyamwuga.
Amahugurwa y’Abapolisi bato bahawe ipeti rya Police Constable (PC), yatangiye tariki 21 Werurwe 2022. Batangiye ari 1,489 barangije amahugurwa ari 1,465.
Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yashimiye abapolisi bahize abandi. Ni mu gikorwa cyo kwinjiza abapolisi bato muri Polisi y’Igihugu cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023.
Igikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi IGP Namuhoranye Felix, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Abagororwa (RCS) CG Marizamunda Juvenal n’abandi bapolisi bakuru muri polisi y’u Rwanda.

Mupenzi Fiston ni we waje ku isonga hakurikiraho Ishimwe Yves na Abayizera Josiane mu kuba indashyikirwa mu mahugurwa y’Abapolisi bato.
Minisitiri Gasana Alfred agaragaza ko amahugurwa abapolisi bato barangije ari bumwe mu buryo bwo kubaka inkingi ikomeye muri polisi y’u Rwanda.
Kudacika intege byabaranze mu gihe cy’amahugurwa, bigaragaza ko abahuguwe bazitwara neza mu kazi.
Polisi y’Igihugu ifite inshingano zikomeye zirimo kurinda umutekano mu muhanda, no kurinda iby’abaturage.
Babwiwe ko ibikorwa bya Polisi bitagarukira mu Rwanda kuko yitabazwa mu bikorwa byo gucunga umutekano muri Sudani y’Amajyepfo, muri Repubulika ya Centre Africa, Mozambique n’ahandi.
Gucunga umutekano w’abantu bijyana no kwita ku mibereho myiza nko kububakira n’ibindi.
Minisitiri Gasana yagize ati “Ndabasaba gukomereza muri uwo Mujyo no gushyigikira gahunda za Leta”.
Yibutsa ko ubumenyi abapolisi bakuye mu mahugurwa, bazakenera kwiyungura ubumenyi. Asaba ubuyobozi bwa Polisi kuzabahugura aho bazaba bari mu kazi.
Ati “Muzakorane umurava, muzabe inyangamugayo mwirinda icyakwangiza isura ya polisi n’iy’u Rwanda”.
PC Abayizera Josiane avuga ko intego afite ari ugufasha abaturage akabarinda kandi agacunga n’ibyabo ndetse ngo atanga serivisi nziza za Polisi.
Ati “Nk’umukobwa nje gutanga uruhare rwanjye, akenshi abakobwa bagenzi nanjye baritinya bakumva ko batabishobora ariko nzanye imbaraga kugira ngo ndinde abaturage”.
Asobanura ko kugira ngo ashobore kuba umwe mu ndashyikirwa, ari uko yaranzwe n’imyitwarire myiza, gukurikirana amasomo neza hanyuma ibindi byose ukabikora ubikunze hakiyongeraho no gukunda igihugu.
PC Mupenzi Fiston wabaye indashyikirwa mu cyiciro cy’abapolisi bato basoje amahugurwa, agaragaza ko icyo yinjiranye muri polisi nkuko yabyigishijwe ari ukurinda abaturage n’ibyabo.
Avuga ko azashishikariza urubyiruko kwinjira muri polisi y’Igihugu bakubaka igihugu.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, butangaza ko 24 batashoboye kurangiza amahugurwa biturutse ku kunanirwa amahugurwa, uburwayi ndetse n’imyitwarire mibi.
Abapolisi 147 barimo kwiga Kaminuza mu ishami ry’amategeko, kwiga igipolisi cy’umwuga, kuzimya inkongi z’umuriro n’ibindi.
Bize amasomo y’imyitwarire, ay’igisirikare, igipolisi, imyitozo yo kumvira amabwiriza, kubungabunga umutekano, ibikorwa bya Polisi y’igihugu, ubutabazi bw’ibanze n’ibindi.
Bahawe kandi ibiganiro kuri gahunda za Leta n’andi masomo azabafasha gukora kinyamwuga.
Mu mezi 12 ashize, ubuyobozi bw’ishuri rya Polisi y’Igihugu rya Gishari ryakoze amahugurwa atandukanye. Rimaze guhugura abasaga 8,000 harimo n’abandi bo mu byiciro bya cadet.
Ryahuguriwemo abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro, abajya muri Mozambique, gutwara ibinyabiziga bya Polisi, DASSO ndetse n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake.
Ubuyobozi bwa PTS buvuga ko abarangije amahugurwa bashoboye kwishyurira mituweli abatishoboye banagabira inka abaturage.

