Minisitiri Dr Utumatwishima yashishikarije urubyiruko kwitabira igitaramo Ewangelia

Harabura amasaha 48 ngo igitaramo cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’ gihagurutse abazakitabira maze babyinire Imana. Si ukuyibyinira gusa kuko ni gahunda igamije gukusanya Bibiliya zitakiboneka nkuko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uherutse kubibwira itangazamakuru.
Igitaramo gitegerejwe na benshi kuri BK Arena i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024 kuva Saa munani.
Uwo munsi hazaba hizihizwa Umunsi Mukuru wa Pasika, wizihizwa cyane n’abemera urupfu rwa Yezu Kristo kandi bakizera ko yazutse ku munsi wa Gatatu nkuko byari byaranditswe.
Ubutumwa bugufi bwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yashyize ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter yatungiye agatoki urubyiruko ahantu rwakwizihiriza umunsi mukuru wa Pasika.
Yagize ati: “Rubyiruko, mwikwirengagiza se, dore aho muzizihiriza Pasika. Ni umwanya mwiza wo kwiyeza, gushimira Imana no gutegura imitima tukinjira mu cyumweru cyo Kwibuka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi tumeze neza.”
Biteganyijwe ko umuhanzi Israel Mbonyi, Korali Shalom , Kolari Christus Regnat, Jehovah Jireh Choir, Alarm Ministries n’izindi Kolari zikunzwe mu Rwanda, bazaririmba mu gitaramo Ewangelia Easter Celebration Concert.
