Minisitiri Dr Nsanzimana yibukije urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yibukije urubyiruko kwirinda Virusi itera SIDA binyuze mu kwifata, kwirinda no gukoresha agakingirizo, kuko iyo virusi igihari ntaho yagiye kandi ikaba igaragara cyane mu rubyiruko.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024 mu muganda rusange, aho yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Yagize ati: “Icya mbere ni ubuzima, by’umwihariko rubyiruko mwirinde kunywa inzoga kuko zangiza umubiri, ndetse mwirinde Virusi itera Sida binyuze mu kwifata, kwirinda no gukoresha agakingirizo.”
Yongeyeho ati: “Igihari muri iyi minsi urubyiruko ni mwe VIH yibasiye murasabwa gukoresha agakingirizo kuko nimukomeza kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye murahakura virusi itera SIDA.”
Yabagiriye inama yo kwifata byaba bibananiye bagakoresha agakingirizo.
Minisitiri Dr Nsanzimana muri uwo muganda ari kumwe n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda barimo n’abahagarariye UNAIDS Rwanda n’abandi bayobozi batandukanye, abayobozi b’ibitaro bifatanyije n’abaturage ba Mbugangari, mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu mu muganda rusange wo gutera igiti.
Byari kimwe mu bikorwa bitegura Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA uzizihirizwa mu Karere ka Rubavu, ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024.


