Minisitiri Dr Biruta yasezeye mu cyubahiro abapolisi 154 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Dr Vincent Biruta yasezereye mu cyubahiro abapolisi 154 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru aho basezerewe ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa Kabiri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Abo bapolisi barimo ba Komiseri barindwi, Abofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22 n’abapolisi bato 96, muri bo 140 ni bo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihe abandi 14 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi n’izindi zitandukanye.
Minisitiri Dr Vincent Biruta yashimiye abagiye mu kiruhuko ku bw’umuhate n’indangagaciro zabaranze mu nshingano zabo
Ku wa 10 Ugushyingo ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru aba bapolisi barimo ba Komiseri bakoze mu nzego zitandukanye barimo; ACP Celestin Twahirwa wabaye Umuvugizi wa Polisi, CP Denis Basabose wabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, ACP Elias Mwesigye wabaye Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Eugene Mushaija, ACP Tom Murangira, ACP David Rukika na ACP Michel Bayingana.


