Minisitiri Braverman yatangije umushinga wa miliyari 60 mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri w’Umutekano w’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) Suella Braverman, yasoje  uruzinduko yagiriraga mu Rwanda kuri iki Cyumweru nyuma yo gufungura ku mugaragaro umushinga w’ubwubatsi wa miliyari zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umushinga uzubakwamo amacumbi 1,500 azifashishwa mu kwakira abimukira bazimurirwa mu Rwanda by’agateganyo kugira ngo ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bubanze gusuzumwa.

Uyu mushinga uje mu gihe u Rwanda  n’u Bwongereza ku wa Gatandatu, byasinye umugereka wongera amasezerano y’Iterambere ry’ubukungu no kwita ku  bimukira, ibihugu byombi byasinye muri Mata 2022.

Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo kuri uwo mushinga wabereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ukaba wanitabiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Dr. Nsabimana Ernest. 

Minisitiri Braverman yavuze ko uwo mushinga ari intambwe ikomeye itewe mu kunoza ubufatanye mu bijyanye no kwakira abimukira mu Rwanda. 

Ati: “Umushinga w’ubwubatsi wa Gahanga  ugaragaza intambwe nini itewe n’u Rwanda mu kongera ubushobozi busanzwe buhari bwo kwakira abasaba ubuhungiro no gutanga ubutabazi ku bihumbi by’abantu mu Gihugu.”

Yakomeje agira ati: “Igishushanyombonera  cyawo cyerekana urugero rwiza rw’imyubakire ihanitse ishobora gucumbikamo imiryango y’ibyiciro bitandukanye.”

Biteganyijwe ko ahubatswe izo nyubako hazaba hari n’Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD Centre), ibibuga by’imikino, inzu y’imyidagaduro n’aho kuruhukira, byose  bikazubakwa mu buryo butangiza ibidukikije kandi vuba kuko harimo gukoreshwa ikoranabuhanga rigezweho. 

Icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga cyitezweho kurangira mu mezi atandatu ahazaba hubatswe inzu 528 i Gahanga.

Minisitiri Dr. Nsabimana yavuze ko miliyari 60 z’amafaranga zizifashishwa mu gusoza uwo mushinga zatanzwe na Guverinoma y’u Bwongereza nk’uko biteganywa mu masezerano bifitanye n’u Rwanda.

Yagize ati: “Dufatanyije na Minisitiri Beaverman, twasuye imishinga itandukanye tugenzura ubushobozi bwacu mu kwakira abimukira n’abashaka ubuhungiro.”

Yongeyeho ati: “Muri uyu mushinga by’umwihariko, hazubakwa amacumbi 1,500 kuri hegitari zigera kuri 12 uhereye kuri ayo 528 azubakwa mu cyiciro cya mbere. Uyu ni umushinga munini urimo imihanda, amashanyarazi n’amazi, ibikorwa remezo by’itumanaho, amaguriro agezweho n’ibindi.”

Intego nyamukuru y’amasezerano u Rwanda na UK byashyizeho umukono ni ugusubiza agaciro abimukira bahura n’ubuzima bubi mu rugendo rwerekeza i Burayi bahuriramo n’ingorane zirimo no kubura ubuzima. 

Bivugwa ko umubare munini w’abo bimukira ari urubyiruko rw’Abanyafurika rwambuka rujya gushaka amahirwe ku isoko ry’umurimo i Burayi rutabonye muri Afurika.

Binyuze muri ubwo bufatanye, bamwe muri abo bazimurirwa mu Rwanda kugira ngo ubusabe bwabo bwo kubona ubuhungiro mu Bwongereza bubanze kwigwaho. 

Igihe bazaba bageze i Kigali bazafashwa kubona ubumenyi n’ibindi byangombwa byose nkenerwa bishobora kubaha amahirwe bagiye gushaka i Burayi, aho na bo bashobora no kuyahangira abazabakurikira. 

Ku wa Gatandatu, Braverman yasuye Ishuri rya Kepler ryigamo abarenga 25 b’impunzi u Rwanda rwakiriye baturutse mu bihugu bitandukanye. 

Kuri uwo munsi kandi ni na bwo yasuye amacumbi agezweho ya Bwiza Riverside aherereye mu Karere ka Nyarugenge na yo azifashishwa mu kwakira abimukira bazaba bageze mu Rwanda. 

Guverinoma ya UK yiyemeje gutera inkunga gahunda yose yo kwita ku mibereho n’uburezi bw’abimukira bazaba bageze mu Rwanda. Ku ikubitiro yemeye gusohora amafaranga y’u Rwanda arega miliyari 157 azifashishwa mu kwagura amahirwe anyuranye ku bimukira n’Abanyarwanda bazaturana na bo.

Ayo mahirwe abahindurira ubuzima bazayageraho binyuze mu burezi bw’amashuri yisumbuye, kubigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, amasomo y’indimi ndetse na kaminuza.

U Bwongereza kandi buzatera inkunga gahunda yose yo kubakira no kubafasha kwisanga mu Muryango Nyarwanda no kwinjira mu buzima busanzwe. 

U Rwanda na rwo rwiyemeje kubaha uburenganzira bungana n’ubw’abenegihugu, bazaba barinzwe n’amategeko yarwo kandi bafite amahirwe angana ku isoko ry’umurimo ndetse bazinjira muri serivisi zo kwita ku muryango zirimo ubwishingizi bw’ubuvuzi n’izindi. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 19, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE