Minisitiri Amb Nduhungirehe yasangiye umuganura n’abatuye muri Australia

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 17, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier J. P Nduhungirehe uri muri Australia mu ruzinduko rw’akazi, ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025 yifatanyije n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Queensland muri Australia kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho.

Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye Queensland, kibera i Brisbane aho cyahuje abasaga 300 baturutse hirya no hino muri Australia, inshuti z’u Rwanda n’abayobozi b’inzego z’icyo gihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET, yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, waranzwe n’imbyino za Kinyarwanda no gusangira amafunguro ya gakondo.

Minisitiri Amb Nduhungirehe yahaye abitabiriye ibirori impanuro z’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ababwira ko Perezida Kagame abashimira uruhare bagira mu matora no guhoza igihugu cyababyaye ku mutima.

Yagize ati: “Abanyarwanda bagomba kuzirikana kuba umwe, gukunda igihugu no kugiharanira, gushora imari mu Rwanda no guteza imbere umuco nyarwanda.”

Abanyarwanda batuye muri Australia basabwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Akomeza agira ati: “Kugera ku ntego z’icyerekezo cy’u Rwanda bizava ku mbaraga zacu twese hamwe. Byaba binyuze mu bumenyi mufite, imikoranire cyangwa ibitekerezo by’ubucuruzi, buri musanzu ufite agaciro. Dufatanye twese, twubake u Rwanda twifuza.”

Biteganyijwe ko Minisitiri Amb Nduhungirehe azagirana ibiganiro n’abayobozi ba Leta ya Australia, abacuruzi n’abagize sosiyete sivile, by’umwihariko akaba azitabira n’inama izwi nka ‘Australian Leadership Retreat’.

Amafoto: MINAFFET

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 17, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE