Minisiteri ya Siporo isanga irushanwa ’20Km’ de Bugesera rikwiye kwigirwaho

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yatangaje ko irushanwa rimenyerewe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba rizwi nka ‘Vingt Kilometre (20Km) de Bugesera’ rikwiye kwigirwaho, bityo rikagera mu gihugu hose nubwo ngo hasanzwe hari andi marushanwa atandukanye abera hirya no hino.
Irushanwa ngarukamwaka ryiswe ’20 Km de Bugesera’ ribaye ku nshuro ya 7, ryitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye birimo; abasiganwa ku maguru biruka Ibilometero 20, Ibilometero 8 n’Ibilometero 5.
Abasiganwa bishimisha n’abasiganwa ku magare bakora urugendo rureshya n’Ibilometero 40, abakobwa n’abahungu ndetse n’abafite ubumuga bakagenda ku ntera y’Ibilometero 4.
Yabigarutseho ku Cyumweru tariki 29 Kamena 2025, ubwo yitabiraga amarushanwa ya ’20 Km DdeBugesera’ yanahuriranye no gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera ryari rimaze iminsi itatu rihabera.
Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Ni gahunda twifuza ko n’ibindi bice by’igihugu byigiraho, hari benshi babikora mu mikino itandukanye, rero kugira ngo dukomeze tugire siporo umuco kandi tunabe icyo gicumbi cya siporo n’abandi bose bafatireho, babyigireho bibabere urugero.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, avuga ko hari umusaruro bitanga uhereye kuri siporo ubwayo, ugahera no ku birenze kuba umuntu yagira ubuzima bwiza ngo no ku bafite impano bashobora kuza kuzigaragariza muri aya marushanwa ndetse bakarushaho kuzikarishya.
Akomeza agira ati: “Ni n’akanya keza k’ubucuruzi ngira ngo mwabonye ko byahuriranye n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera, ubona ko harimo uburyo bwo kubihuza kugira ngo bigire umusaruro munini mu bukungu bw’Akarere ndetse n’abaturage ba Bugesera, rero nk’uko narimbigarutseho ni ikintu yakwigiraho bagahuza iterambere na siporo bikagira umusaruro kurushaho.”
Irushanwa rya 20 Km de Kigali ku nshuro ya karindwi ryegukanywe na Manirumva Elisa mu cyiciro cy’abagabo, abahabwa igihembo cya 400 000 Frw.
Ni mu gihe Mugisha Aliane yegukanye umwanya wa mbere mu bagore, na we ahabwa igihembo cya 400 000 Frw.
Gasore Serge, umwe mu bategura iri rushanwa yashimiye byimazeyo inzego zitandukanye n’Akarere ka Bugesera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, uruhare bagize mu kwifatanya na we mu gutegura 20 Km de Bugesera.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abitabiriye irushanwa 20 Km de Kigali mu byiciro bitandukanye n’abaturage baje kurireba kandi ngo bakagira n’umwanya wo gusoza ku mugaragaro Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere.











