MINISANTE yibukije Abanyarwanda kwirinda malariya n’ibicurane muri iyi mpeshyi

MINISANTE yibukije Abanyarwanda kwirinda malariya n’ibicurane muri iyi mpeshyi

Minisiteri y’Ubuzima, (MINISANTE) yibukije Abanyarwanda kwitwararika muri ibi bihe byo kuva mu itumba binjira mu mpeshyi kuko hari indwara ziyongereye bitewe n’ihindagurika ry’ibihe zirimo malariya n’ibicurane.

Mu butumwa bwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatanze kuri uyu wa Mbere ku rubuga rwe rwa ‘X’ yasabye abantu kwibuka kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti ndetse bakisuzumisha kare mu gihe biyumvamo ibimenyetso.

Yagize ati: “Dufatanye kurwanya imibu no kwisuzumisha ku gihe.”

Yasabye abantu gukomeza umuco w’isuku bakirinda kwanduzanya kuko hari n’izindi ndwara ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe zirimo n’ibicurane.

Malariya imaze igihe yarubuye umutwe ndetse yibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko Umujyi wa Kigali, Akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba n’aka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu kwezi gushize Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) cyatangaje ko mu gihe cy’iminsi 30 mu Mujyi wa Kigali hagaragaye abarwayi ba malariya basaga 10 000 mu bipimo byafashwe ku rwego rw’Umudugudu.

RBC yagaragaje ko   abasanzwemo malariya bapimwe hagati y’itariki 21 Mata na 18 Gicurasi 2025, mu miryango igizwe n’abaturage basaga 50 000.

Mu Mirenge 15 yo muri Kigali, RBC igaragaza ko abapimwe ari 34 963 bangana na 70%, ariko 30% ni ukuvuga abantu 10 339 muri bo basanzwemo malariya, mu gihe imibare igaragaza ko abarwayi fatizo ba malariya ari 14 787 mu bantu 50 147 bagize imiryango.

Imibare yo muri Gashyantare 2025, igaragaza ko Umujyi wa Kigali uri ku isonga mu kugarizwa na malariya aho Akarere ka Gasabo kayoboye n’abarwayi 15 409, Kicukiro igakurikiraho n’abarwayi 10 473, aka Nyarugenge kakaza ku  mwanya wa gatanu mu gihugu  n’abarwayi 5 161.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22