MININFRA yatangaje amabwiriza yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali

MININFRA yatangaje amabwiriza yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA yatangaje amabwiriza mashya ajyanye no gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, azatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki 15 Ukuboza 2023.

MININFRA yatangaje ko ku kibazo cy’imirongo cyajyaga igaragara mu Mujyi wa Kigali cy’abagenzi babaga bategereje imodoka muri gare kimwe no gutinda ku byapa bazitegereje, Guverinoma yafashije mu kugura imodoka 200 nshya zizajya zikoreshwa mu gutwara abantu ndetse inorohereza abashaka kuzigura.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Gasore Jimmy, yatangaje ko hari imodoka 40 zamaze kugera i Kigali, izindi 60 ziri mu nzira ziva i Dar es Salaam ziza i Kigali hanyuma hari n’izindi 100 zizaza muri Mutarama 2024.

Ati: “Twatangiye kuganira n’abakora umwuga wo gutwara abantu muri rusange i Kigali ndetse twanasohoye n’itangazo rigaragaza uburyo umuntu ushaka izo modoka ashobora kubigenza kugira ngo azikoreshe kuko Leta yoroheje cyane uburyo bwo kuzibona”.

Dr Gasore yagarutse ku mpinduka nini  enye mu kiganiro yagiranye na RBA.

Yagize ati: “Icya mbere umuntu wese ufite imodoka ikaba yujuje inisa bwa ashobora kuza agahabwa uruhunshya agatwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali bitandukanye nuko wasangaga twaratanze isoko hai abaritsindiye akaba ari bo bemererwa gutwara abantu mu mujyi mu buryo bwa rusange”.

Yavuze kandi ko icyerekezo kitazongera kwiharirwa n’umuntu umwe

Ati: “Icyerekezo ntikizajya gikorwamo n’umuntu umwe cyangwa umuhanda umwe tuzajya dushyiramo abantu 2 cyangwa barenze hazemo guhiganwa, umuntu akore yumva ko natanga serivisi mbi hari abandi batanga nziza bityo, bimwongerere ubushake bwo gukora neza kurushaho.

Amazone cyangwa imihora tuzatanga nayo itazaba idahinduka bivuze ko umuntu ashobora kureba akavuga ati hano nta murongo bahahaye ariko njye ndabona uhakwiye, yaza agasaba RURA ko yahakorera bakahamuha, abantu bagakurwa mu bwigunge kuko bigenda bigaragara ko aho hantu hari isoko”.

Minisitiri Dr Gasore yavuze kandi ko imodoka nto za Hiace zishobora guhabwa uburenganzira na RURA zikaba zatwara abantu mu nkengero z’Umujyi wa Kigali gusa.

Ati: “Abatuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali akenshi haba ari mu mihanda y’igitaka nka za Nyabyondo, Bweramvura cyane cyane ziriya modoka nto za Hiace ubusanzwe ntizemerewe gukorera mu Mujyi wa Kigali, ariko noneho nazo zishobora kwemererwa, RURA ishobora kuziha uburenganzira zigakorera mu nkengero ariko zigarukira gusa mu nkengero z’umujyi, mu mujyi rwagati ni Coaster Toyota cyangwa se bisi z’imyanya 70 akaba ari nazo zizahabwa iya mbere mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14