MININFRA yasobanuye uko abarengera igishushanyombonera bahagarikwa kubaka

Ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka, hakozwe ibishushanyombonera bigaragaza ibiteganyijwe gukorerwa ku butaka runaka, kugira ngo imiturire inozwe, ariko hashobora no kubaho irengayobora naryo ritakitabwaho, hagahagarikwa ibikorwa byo kubaka.
Byagarutsweho na Minisitriri w’Ibikorwa Remezo, Dr Gasore Jimmy, ko hashobora kugira ibihabwa burenganzira mu buryo bw’irengayobora.
Yagize ati: “Abantu bashobora kuba batuye ari abantu benshi cyangwa se batabona hafi aho bakwiyogoshesha, hajemo irengayobora ryo kuvuga ngo umuntu ashobora gusaba gukora mu buryo bwihariye akemererwa gukora igitandukanye n’icyo aho hantu hagenewe by’ibanze.”
Yakomeje asobanura ko hari abarengereye igishushanyombonera, ariko icyo gihe ibikorwa bihagarikwa.
Ati: “Ibyo n’ubundi birakorwa, ariko mu magenzura twagiye dukora twabonye ko biri gukoreshwa mu buryo butari irengayobora, ahubwo birimo gukoreshwa mu buryo bubangamiye cya gishushanyombonera, aho usanga ahari haragenewe imiturire harimo gukoreshwa haganishwa mu bindi, mu bucuruzi, muri serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli, mu bucuruzi bw’inzoga, haba aho zibikwa n’utubari.”
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Gasore, avuga ku magenzura yakozwe, agaragaza ko hari imyubakire ibangamiye igishushanyo mbonera ihagarikwa.
Ati: “Ibyo byose rero twabonaga ko bitangiye gutuma intego y’igishushanyombonera itakara, ni ho twavuze tuti kubera umuvuduko bifite, kubera ko abantu bari kubiyoboka cyane reka tube tubihagaritse, nitumara kubihagarika, ntidukuraho n’ubundi ko abantu batuye ari benshi bashobora gukenera aho bashyira igikorwa rusange cy’inyungu zabo nk’ishuri, bizakomeza byemezwe, ariko twabaye tubihagaritse.
Hari aho usanga umuntu afite ubutaka ashaka kubaka ikiraro cyo kororeramo gisa neza, hari n’abubaka ibigeretse, mukamwemerera, mwazagaruka mugasanga ya nzu ayituyemo cyangwa yabaye ishuri.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yavuze ko igihe cyo guhagarika by’agateganyo gutanga ibyangombwa byo kubaka inzu zitagenewe guturwamo ahagenewe imiturire, kitazarenza amezi abiri.
Ikigo cy‘Igihugu Gishinzwe imikoreshereze y’Ubutaka (NLA) cyatangaje ko ku rwego rw’Igihugu cyo kugeza mu mwaka wa 2050 kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 Igihugu cyihaye.
Intego yacyo ni ukugaragaza uko ubutaka buzakoreshwa guhera 2020 kugeza 2050 hakurikijwe ubwiyongere bw’abaturage, umuvuduko w’iterambere mu nzego zose ndetse n’intego Igihugu kihaye kugeraho mu 2050.
Hashingiwe ku mubare w’abaturage na serivisi zizaba zikenewe mu guteza imbere imibereho y’abatuye mu imijyi bazaba bageze ku kigero cya 70% by’Abanyarwanda bose muri 2050.