MINICOM iha agaciro abamurika ibyo bakora

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), yatangije ko abantu bose bamurika ibyo bakora bahabwa agaciro gakomeye biturutse ku byo bakora.

Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kuba ku nshuro ya 27 i Gikondo ahazwi nko kuri Expo mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Imurikagurisha mpuzamahanga ryitabiriwe n’abamurika 448 barimo ab’imbere mu gihugu 329 n’abanyamahanga 119.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Minisitiri Ngabitsinze yagize ati: “Twe dusaba abanyarwanda kuza hano bagahaha mu mahoro, kandi turifuza ko abanyamahanga baza kumurika kuko bahabwa agaciro.

Kuva mu mahanga ukazana imari yawe ahangaha ukayishyira ku isoko, ukayicuruza ni ikintu gikomeye cyane duha agaciro gakomeye.”

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF); Mubiligi Jeanne Françoise yavuze ko Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera mu Rwanda ari ngarukamwaka bityo rigaha amahirwe afasha abamurikabikorwa kwerekana ibyo bakora ndetse nabo bakabasha kwigira kuri bagenzi babo bo mu bindi bihugu bakora bimwe.

Umunyemari Sina Gerard akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Ese Urwibutso ikunze kwitabira Imurikagurisha mpuzamahanga, yavuze ko yatangije uruganda rukora Ice Cream.

Avuga ko biri mu ntego yihaye aho buri mwaka yiyemeje kugira agashya azana ku isoko, ibyo kandi ngo ni akarusho ku baturage bakora ubuhinzi kuko ibyo bakora byongererwa Agaciro.

Yagize ati: “Hari Ice Cream ivanzemo Akagufu (Ikawa itunganyirizwa kuri Nyirangarama), hari Ice Cream ivanzemo n’inkeri zera muri iriya misozi, hari Ice Cream ivanze n’inanasi, ivanze na Vanila.

Icy’ingenzi ni ubukungu buturuka ku muturage kandi Icyiza cy’uruganda, twongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”

Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj. Gen. Ramson Godwin Mwaisaka, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Perezida w’Urugaga rw’Abikotrera mu Rwanda ndetse n’inzego z’umutekano basuye ahacururizwa Ice Cream zikorwa na Ese Urwibutso kandi baranazisogongera.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko buri mwaka aba agomba kugira agashya azana ku isoko  

Kamayirese Jean d’Amour, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda n’abagemura impu hanze (Kigali Leather Cluster, KLC), yavuze ko ari ubwa mbere bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera mu Rwanda ku nshuro ya 27.

Yabwiye Imvaho Nshya ko barimo kumurika inkweto, amasakoshi, n’imikandara bikoze mu mpu kandi ngo abakiriya barimo kwitabira kugura ibikoresho bikoze mu mpu.

Yagize ati: “Twebwe abakiriya turimo kubabona ariko abandi barimo gutaka ko ntabo babona kubera ko ibiciro byo kwinjira byagiyeho hejuru.”

Yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bidahenda kuko ngo nk’ibyo bakora n’ufite ubushobozi buke yabahahira.

Ashimwe Elyse umurika Makadamiya zikorwa n’uruganda rukorera mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, na we avuga ko ari ubwa mbere bitabiriye Expo bityo agashishikariza abanyarwanda kurya makadamiya kuko ngo igabanya ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko hari abapolisi bakora amanywa n’ijoro bacunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu gihe bahari n’igihe badahari.

Akomeza agira ati: “Ariko nanone dufite umwihariko wo kurinda no gucunga niba hari inkongi y’umuriro, iriya modoka mubona hariya, ihari kubera kuba yagira icyo yakora mu gihe cy’ubutabazi bazimya inkongi kandi nayo ihari amasaha yose ijoro n’amanywa.”

Yavuze ko muri Expo hari ibinyobwa bitandukanye bigomba kurinda abana kugira ngo babarinde ibisindisha. Ati: “ibyo nabyo turabikurikirana.”

Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurikabikorwa bo mu bihugu 19, birimo u Rwanda n’ibindi bihugu 11 byo ku mugabane w’Afurika na 7 byo ku mugabane w’Aziya.

Abayobozi batandukanye basogongeye kuri Ice Cream ikorwa na Ese Urwibutso
Minisitiri Prof Ngabitsinze yasuye abarimo kumurika ibikomoka ku mpu mu Rwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE