MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2025/2026

Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2025/26 igihembwe cyawo cya mbere kizatangira ku wa 08 Nzeri 2025 gisozwe ku wa 19 Ukuboza 2025.
Yagaragaje ko abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bibiri bahite batangira igihembwe cya kabiri ku wa 05 Mutarama 2026, gisozwe ku wa 03 Mata 2026.
Abanyeshuri bazasubira mu kiruhuko cy’ibyumweru bitatu, nyuma batangire amasomo y’igihembwe cya gatatu ku wa 20 Mata 2026, bagisoze ku wa 03 Nyakanga 2026, ubundi baruhuke amezi abiri.
MINEDUC yagaragaje kandi ko ibizamini ngiro (National Practical Examinations) mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TSS) amashuri nderabarezi (TTC) Ibaruramari n’andi mashami bizatangira ku wa 01 Kamena 2026 bisozwe ku wa 19 Kamena muri uwo mwaka.
Ni mu gihe ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 07 Nyakanga 2026 bisozwe ku wa 09 Kanama 2026, naho ibizamini bisoza ayisumbuye bizatangira ku wa 15 Kanama bisozwe ku wa 24 Kanama 2026.
Hagati aho MINEDUC yagaragaje ko bitewe n’isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare rizabera i Kigali rizatuma amashuri yo mu Mujyi wa Kigali afungwa, azamenyeshwa impinduka zihariye.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko hagati yo ku wa 21-28 Nzeri 2025, ubwo igihugu kizaba cyakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, amashuri akorera mu Mujyi wa Kigali azahagarika amasomo, ndetse abakozi ba Leta n’abo mu nzego z’abikorera, bashishikarizwa kuzakorera mu ngo.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi ryagaragaje ko Kigali itewe ishema no kwakira ibyamamare mu mukino w’amagare ku Isi ndetse imihanda imwe n’imwe mu masaha yagenwe izajya ifungwa igaharirwa iryo rushanwa.