MINEDUC yasabye ababyeyi gushyigikira abanyeshuri gukora ibizamini bya Leta

MINEDUC yasabye ababyeyi gushyigikira abanyeshuri gukora ibizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye buri wese by’umwihariko ababyeyi gushyigikira abanyeshuri bagakora neza ibizamini bya Leta ku gihe, kugira ngo babashe kubitsinda neza.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga ibizamini by’amashuri abanza bisoza umwaka w’amashuri 2023/2024, bagera kuri 202,999 mu Gihugu hose, yabitangirije ku ishuri ryisumbuye rya G.S Gisozi I.

Minisitiri w’Uburezi Dr Twagirayezu Gaspard, yavuze ko abanyeshuri bateguwe neza ku buryo bizeye gutsinda ibizamini.

Yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kwitabira ibizamini bya Leta kugira ngo babashe kubikora neza.

Yagize ati: “Dusaba ababyeyi gufasha abana bageze mu rugo no kuruhuka, kugira ngo bazagaruke mu kizamini biteguye ariko bakanahagera ku gihe, kubera ko ni ikizamini gitangirira ku gihe bisaba ko ababyeyi bakangurira abana ku gihe. Si n’ababyeyi gusa natwe twese unyuze ku mwana wamubwira, ni inshingano zacu kubakangurira kuhagerera ku gihe”.

Minisitiri Dr Twagirayezu yasabye abanyeshuri gutuza bagakora ikizamini neza kandi bazabitsinda.

Ati: “Abana turabibutsa ko bamaze imyaka Itandatu bitegura. Ubundi ukuntu dutegura ibizamini twifashisha abarimu babigishije n’ubundi bivuze ko rero ikizamini aba abona imbere ye, cyari gikwiye kuba ikizamini gihagarariye amasomo yose ndetse n’ay’abarimu bamwigishije.”

Uwo muyobozi yasabye abanyeshuri gusoma ibizamini bitonze bakabisubiza, kandi bakagera ku ishuri aho bakorera ikizamini ku gihe, bagashyiramo imbaraga uko bashoboye.

Ku bijyanye n’abantu bafite ubumuga, mu gukora ikizamini Leta yatekerejweho, aho bitewe n’ubumuga bafite borohezwa gukora ibizamini, haba kubaha ibikoresho bihagije no kubongerera igihe ikizamini kimara bitewe n’uko batabasha kwihuta mu gukora ibizamini nk’abandi badafite ubumuga.

Abo banyeshuri 202,999 basoje amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bisoza mu mashuri abanza, barimo abahungu 91 189, n’abakobwa 111 810, babikoreye ku bigo by’amashuri birenga 1 100. Bazakora ibizamini bitanu bizakorwa mu minsi itatu bakazasoza tariki ya 10 Nyakanga 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14