MINECOFIN yasabye NFPO gushishikariza abayoboke babo kugira uruhare muri NST2

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 20, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabye abagize Inama y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda NFPO, gusobanurira abayoboke babo ko bagomba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ibigamije kwihutisha iterambere, bikubiye muri NST2.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Murangwa Yusuf yasabye abagize Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki gushishikariza abayoboke babo, bakanakurikirana ko bagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda ya NST 2.

Yagize ati: Uruhare rwa mbere bararukoze batanze ibitekerezo mu gushyira hamwe gahunda ya NST2 yo kwihutisha Iterambere mu myaka 5 iri imbere.”

Yongeyeho ati: “Urundi ruhare ni ugukomeza gukurikira uko tugenda tuyishyira mu bikorwa, badufasha gukangurira Abanyarwanda bose gukomeza kuyishyigikira banadufasha kubera ko na bo bari mu nzego nyinshi zitandukanye za Leta, gukomeza kuduha ibitekerezo, gukomeza kureba ko ibisabwa byose biboneka kugira  ngo iyi gahunda tuyishyire mu bikorwa.”

Bimwe mu bigaragazwa n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) byatuma ubukungu burushaho kuzamuka nk’uko bikubiye mu Cyiciro cya Gahunda ya 2 yo kwihutisha iterambere (NST2), harimo kongera imbaraga mu bikorerwa imbere mu gihugu no kuba Abanyarwanda baba mu mahanga barushaho koroherezwa gushora imari mu Rwanda.

Umuvugizi w’iryo Huriro Nkuranga Alphonse, avuga ko ihuriro rishima ibyakozwe muri NST1.

Yagize ati: “Dutangirire ku burezi mwabonye amashuri yubatswe, ibikorwa remezo mwabonye imihanda ahantu hose, abagore mwabonye uburyo bagiye bazamurwa mu nzego, ikindi ni ubuzima bw’abaturage murabizi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuramba kwari mu myaka murongo itatu n’ingahe, ariko kuba tugeze ku myaka 69 haba hari byinshi byakozwe mu buvuzi, hari byinshi byakozwe mu mutekano, hari byinshi byakozwe mu bukungu. Ni muri urwo rwego tuzakomeza nk’Imitwe ya Politiki  gufatanya na  Guverinoma ngo bigerweho.”

Gahunda ya 2 y’ Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029) izita ku nkingi eshanu z’ingenzi harimo guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro, kugabanya igwingira n’imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry’uburezi no kuzamura imitangire ya serivisi nziza.

Muri Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, hatangajwe ko ibyoherezwa mu mahanga bizikuba kabiri bikava kuri miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika (3,5$) bigere kuri miliyari 7,3 z’amadolari y’Amerika (7,3$). Bizagerwaho hongererwa agaciro ibikomoka ku buhinzi, no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ni muri urwo rwego Intego ya 9 ishimangira ko mu mwaka wa 2029, buri rugo, buri shuri, buri kigo cy’ubuvuzi, bizaba bifite amazi meza, ibikorwa remezo by’isukura, serivisi z’isuku n’amashanyarazi yizewe.

Ibikorwa byose bigamije kwihutisha iterambere byagorana kugerwaho mu gihe Abanyarwanda baba batabigizemo uruhare.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 20, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE