MINALOC yijeje kubaka Ibiro by’Utugari twose mu myaka 2

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu biro by’Utugari 2148 tubarurwa mu Gihugu hose, umubare munini wabyo usanga uherereye mu nyubako z’inkodeshanyo cyangwa mu zitajyanye n’icyerekezo cy’Igihugu, nk’uko bigarukwaho na bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari.

Ibyo babishingira ku kuba inyubako zikoreramo Ibiro by’Intara, Uturere n’Imirenge zaramaze kubakwa kijyambere ariko Utugari tumwe na tumwe tukaba tukiri mu bukode cyangwa dukorera mu nyubako zidatuma hatangwa serivisi zibereye umuturage.

Mu muhango wo gusoza itorero rya ba Rushingwangerero wabaye ku wa Kabiri, ni bwo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatare, Umurenge wa Ruhondo, Akarere ka Burera Ngendahimana Bernard, yamenyesheje Perezida wa Repubulikay’u Rwanda Paul Kagame ko hakiri Utugari dukodesha n’udukorera ahatagendanye n’icyerekezo cy’Igihugu.

Yagize ati: “Iyo ufashe Akarere kubatse uyu munsi uko gateye n’Akagari kubatse uyu munsi uko gateye, kandi ari ho hatangirwa serivisi z’ibanze, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubona bisobanye. Twifuza ko Utugari twakwihutishwa mu gusanwa, na two tukubakwa muri iki cyerekezo turimo”

Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, gusubiza icyo kibazo, yizeza ko gahunda yo kubaka ibiro by’Utugari twose dukodesha n’udukorera mu nyubako zishaje yatangiye ku buryo bitarenze mu myaka ibiri icyo kibazo kizaba cyakemutse.

Yagize ati: “Aha ndagira ngo mbabwire ko muri iyi myaka ibiri iri imbere inyubako z’Utugari zose turangiza kuzubaka. Mu ngengo y’imari turimo gukora uyu mwaka twashyizemo amafaranga yo kubaka icyiciro cya mbere tukazongeranya n’amafaranga ava mu misoro y’Uturere ku buryo mu myaka ibiri iri imbere twihaye gahunda ko tuzaba twarabirangije.”

Yagaragaje ko icyo cyemezo cyamaze kumvikanwaho mu bayobozi b’Inzego z’ibanze uhereye kuri Minisiteri ukageza kuri ba Guverineri, abayobozi b’Uturere n’izindi nzego zireba. Ati: “Ndumva mushonje muhishiwe tuzabitunganya.”

Muri uyu muhango wo gusoza Itorero rya ba Rushingwangerero ryitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari barenga 2,100, Perezida Kagame afatanyije n’abagize Guverinoma basubije ibibazo by’abo bayobozi bagaragaje ko ari amahirwe bagize yo guhura n’Inzego nkuru z’Igihugu.

Muri ibyo bibazo harimo kuba bifuza kongererwa abakozi ku rwego rw’Akagari bakagera kuri 4, guhindurirwa Sitati ibagenga nk’abakozi ba Leta, guhabwa internet inyaruka ibafasha kwihutisha imitangire ya serivisi, kongererwa imishahara n’ibindi.

Ba Gitifu bakorera mu byaro basabye kwakirwa umutwaro wo gutunga ingo ebyiri

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Ubugari two mu Ntara enye z’u Rwanda bagaragaje icyifuzo cyo kongererwa umushahara bagendeye ku byo basabwa nk’abayobozi ndetse n’uko ibiciro bihagaze ku Isoko.

Aline Mutimukeye uyobora Akagari ka Nsanga, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, yagize ati: “Ba Rushingwangerero bo mu Ntara dufite ikibazo cy’imishahara yacu ikiri hasi. Urebye impuzandengo y’umushahara wa Rushingwangerero wo mu Ntara ni amafaranga y’u Rwanda 80,000 hanyuma bakuru bacu b’i Kigali ni amafaranga 300,000. Bityo rero ugereranyije n’inshingano twebwe dusabwa harimo n’inshingano y’uko Rushingwangerero agomba kubana n’abo ayobora, ibi bituma agira ingo ebyiri. Urugo rw’umuryango we n’urugo rwo ku kazi kandi akaba agomba kuba mu nzu ihesha agaciro Urwego akorera.”

Yongeyeho ko umushahara bahembwa uba muke cyane mu gihe basabwa kuba mu nzu nziza zihesha Urwego agaciro, gutunga imiryango yabo, kwitunga aho batuye kugira ngo bagire ya ndangagaciro y’ubuyobozi, kwishyurira abana amashuri n’izindi nshingano zibareba.

Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo cyumvikana kandi kigiye gusuzumwa kikabonerwa umuti urambye, agira ati: “Igisubizo cyaboneka uyu munsi ni uko ibyo byakwigwa abantu bakareba uko babikemura. Ntabwo natanga igisubizo cyuzuye hano muri aka kanya, ariko icyo navuga ni uko ikibazo kizigwa tukagishakira uburyo.

Byo birumvikana ibyo bisumbanya, abo mu Mujyi bakabona hafi inshuro enye z’ibyo abo mu Ntara babona, ibyo twashaka uko tubishyira ku murongo. Biraterwa n’ibintu byinshi, ariko ngira ngo reka tuzabone umwanya ababishinzwe babitwigire, Guverinoma ibifateho icyemezo.”

Ku birebana n’abakozi b’Inzego z’ibanze bifuza sitati yihariye y’abakozi ba Leta kubera imirimo bagira nyuma y’amasaha yagenwe nk’ay’akazi, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko icyo kibazo Leta ikizi kandi iri mu nzira zo kugishakira umuti urambye.

Ati: “Kuri icyo cya Sitati yihariye, ntabwo ari abayobozi b’Utugari gusa nagira ngo mbabwire ko Leta isanzwe ibikurikirana, ni abantu bakora ariko kubera inshingano bakaba bakora amanywa n’ijoro bitewe n’ikibazo kibaye… Icyo twatangiye kugitekerezaho, ubwo rero bizareba bose. Ari Guverineri, ari Meya, ari abakorana na Meya, ari abayobozi b’Imirenge kugera ku Kagari, nagira ngo mbabwire ko kirimo kwigwaho.”

Dr. Ngirente yanavuze ku kibazo cya moto zatangiye guhabwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari mu byiciro, agaragaza ko mu gihe cya vuba bose zizaba zabagezeho ariko harimo kwiga uburyo zizakoreshwa neza kugira ngo ba Gitifu batazajya banga kuzikoresha batinya ko bazava mu kazi zarashaje.

Haratekerezwa ku kuba zagirwa iz’akazi ku Kagari ku buryo buri mukozi w’Akagari ashobora kuyikoresha aho kuba iya Gitifu ku giti cye. Ku birebana no kongera abakozi, na bo ngo birimo kwigwaho bikazajyana no gusubiza ibibazo by’imishahara n’ibindi.

Andi mafoto menshi wayasanga hano: Village Urugwiro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE