MINALOC yatangaje ibizibandwaho mu muganda usoza Nzeri

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko umuganda usoza ukwezi Kwa Nzeri uzaba ku itariki ya 30 ku rwego rw’Umudugudu, inagaragaza ibikorwa uzibandaho.
Uwo muganda uzakora ibikorwa birimogutegura “site” z’ahazaterwa ibiti no gucukura imyobo bizaterwamo; kubakira abatishoboye amacumbi n’ubwiherero; gucukura no gusibura imirwanyasuri, kuzirika ibisenge nogusibura inzira z’amazi.
Nyuma y’umuganda hazaganirwa ku ngingo zirimo kwirinda ibiza; kwimakaza umuco w’isuku; gukangurira abaturage gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene; kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza no ku Munsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru uzizihizwa ku ya 03 Ukwakira 2023.

NYIRANEZA JUDITH