MINAGRI yibutse abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Imvaho Nshya
  • Mata 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku wa Gatanu taliki ya 21 Mata 2023, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa bayo bibutse ku nshuro ya 29 abari abakozi bayo, ab’ibigo, ndetse n’imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994.

Hibutswe abari abakozi ba MINAGRI, OCIR Café, OCIR Thé, Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ubworozi (ISAR), Serivisi yari Ishinzwe Imbuto z’Indobanure (SSS), Laboratwari y’Indwara z’Amatungo (LVNR), Ikigo cy’Igihugu cyo Gutera Intanga mu Matungo (CNIA) n’Imishinga itandukanye.

Abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abo mu bigo n’imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside, bagera kuri 810.

Mu kiganiro cyatanzwe na Musenyeri John Rucyahana, yasobanuye uburyo amacakubiri yazanywe n’imiyoborere mibi mu Banyarwanda yasenye Igihugu ariko ashimira abana b’u Rwanda barimo n’abari muri FPR Inkotanyi uburyo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bakongera kubaka Igihugu.

Musenyeri John Rucyahana yagize ati: “Imbuto y’amaraso y’abana b’u Rwanda yamenetse ikwiye kuzera umusaruro w’ejo hazaza hafite agaciro. Mukomere twubake Igihugu kandi u Rwanda rurabakunda”.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi ba MINAGRI, ab’ ibigo, ndetse n’imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr. Musafiri Ildephonse, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yihanganishije ababuze ababo.

Yagize ati: “Umusanzu ukomeye abari abakozi ba MINAGRI twibuka none batanze mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ntabwo tuzawibagirwa kuko ni wo wabaye umusingi twubakiyeho”.

Yakomeje agira ati: “Kuzahura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nyuma ya Jenoside, tubikesha Abanyarwanda benshi barenze amacakubiri babibwemo n’ubutegetsi bubi ahubwo bagakora batizigama kugira ngo bubake u Rwanda rwiza rubereye buri wese”.

Minisitiri Musafiri yavuze ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rushyigikiye urubyiruko rw’u Rwanda kuko ari rwo maboko y’Igihugu, anarukangurira ko ntawukwiriye kururangaza no kurucamo ibice, ahubwo ko rukwiye kurushaho kunga ubumwe no gusigasira ibyagezweho.

Ati: “Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, tumaze kugera kuri byinshi kandi dushima uruhare rwa buri wese. Tugomba kutemerera uwo ari we wese washaka kudusubiza inyuma”.

Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Musafiri kandi yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari ku isonga ry’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, zitanze zigahagarika Jenoside.

Ati: “Umwanya nk’uyu kandi dukwiye gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari ku isonga ry’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, zitanze zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Minisitiri Musafiri kandi yashimiye abitabiriye uyu muhango bose, yongera kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ashima abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE