MINAGRI yerekanye ko ubuhinzi buhujwe ari bwo butunze Abanyarwanda

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yagaragaje ko ubuhinzi butunze Abanyarwanda ari ubukorerwa ku butaka buhujwe bityo bugasagurira n’isoko.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, mu nama mpuzamahanga y’iminsi Itatu iteraniye i Kigali kuva ku wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, yateguwe n’Ihuriro rya 6 ry’abahinzi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAFF).
Dr Bagabe Cyubahiro yasobanuye ko uko buhinzi bukorwa mu Rwanda bituma butunga benshi.
Ati: “Buriya ubuhinzi butunze Abanyarwanda ntabwo ari ubw’akarima mubona, ubuhinzi butuma tubaho nk’Abanyarwanda, tugasagurira n’amasoko ni bwa buhinzi bukorerwa ahantu hari ubutaka buba bwarahujwe.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaz ako ubutaka bwahujwe akenshi abantu usangamo ari abibumbiye mu mashyirahamwe n’ingaga.
Akomeza agira ati: “Ni bo usanga bafite ibyanya binini bihingwa, ni bo usanga bafite umusaruro munini kandi utubutse kuko bize ikintu cyo kwifatanya bagakorera hamwe, bakagabanya ikiguzi cyo guhinga.
Ni bo usanga bashoboye gukoresha imashini ntabwo ari wa muhinzi ukoresha akarima gatoya.
Nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikitworohera ni ugukorana n’abantu bishyize hamwe, aba rero babigezeho.”
MINAGRI ivuga ko ababigezeho usanga bakorera hamwe, ku butaka bwahujwe, ari na bo usanga bafite uburyo bwo guhunika kuko baba bazi uko amasoko hanze ameze.
Elizabeth Nsimadala, Perezida w’Urugaga rw’Abahinzi muri Afurika y’Iburasirazuba, EAFF, avuga ko ikibazo abahinzi bahura nacyo ari icy’isoko kuko baba batazi iryo bazagurishirizaho umusaruro wabo.
EAFF ifite abafatanyabikorwa 26 bongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi kandi bagakorana n’abahinzi hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Agira ati: “Tubarura abanyamuryango bacu bakoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugera ku isoko. Kugeza ubu dufite abahinzi barenga 250 000 bakoresha ikoranabuhanga ryo kugera ku isoko.”
Nsimadala avuga ko bafasha urubyiruko mu kurwungura ubumenyi no kuruhuza n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) rugahugurwa, rukerekwa aho rwajyana umusaruro warwo no kurufasha kuruhuza n’ibigo by’imari.
Ati: “Nk’urubyiruko rwo mu Rwanda ni rwo rwabaye urwa mbere mu guhabwa aya mahirwe.”
Avuga ko hakiri ikibazo cyo kwiga ku bagore bakora ubuhinzi ariko mu Rwanda ho ngo bashoboye kubigeraho kuko ruha amahirwe umugore bijyanye no kumwongerera ubushobozi.
Yongeraho ko kugeza ubu abahinzi bakigorwa n’imihindagurikire y’ibihe ariko bagasaba ko hakomeza guterwa amashyamba no gufata izindi ngamba zituma hadakomeza kubaho iryo hindagurika ry’ibihe.
Césarie Kantarama umuhinzi akaba n’umuyobozi wa sendika y’abahinzi ‘Ingabo’, avuga ko u Rwanda rudahagaze nabi mu bijyanye n’ubuhinzi kuko abahinzi bafite ibyangobya byose byatuma ubuhinzi bwabo babugeza aho bugomba kugera.
Ahera kuri Politiki y’igihugu, porogaramu zigamije guteza imbere ubuhinzi avuga ko zihari, Politiki ngenderwaho, ubushake bw’ubuyobozi bw’igihugu burahari ariko ngo n’abahinzi nabo bari mu mirimo y’ubuhinzi umunsi k’umunsi.
Akomeza agira ati: “Kuba twarashoboye kwishyira hamwe nk’abahinzi duhereye ku rwego rwo hasi, mu makoperative, tukaba tugeze ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ibyo biraduha icyizere ko n’ibibazo bikiri mu buhinzi tuzabikemura dufatanyije twese hamwe.”
Kantarama na we ahamya ko abahinzi bugarijwe n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane ngo iyo urebye ingaruka gifite ku buhinzi.
Icyakoze ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe nko gushishikariza abahinzi gukoresha uburyo bwo kuhira imyaka, gutera amashyamba, kwigisha abahinzi gufata neza ubutaka no guhinga imbuto nziza zujuje ubuziranenge.
Ati: “Izi ni ingamba zidufasha guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.”
Icyakoze ku rundi ruhande, Kantarama avuga ko hakiri ikibazo cy’ubumenyi budahagije ku bahanzi ariko ngo bizeye ko bashobora kubona amahugurwa binyuze mu nzego z’ibanze, iyamamazabuhinzi n’izindi gahunda zigamije gufasha abahinzi.








Amafoto: Olivier Tuyisenge