Milwaukee Bucks yegukanye NBA Cup 2024

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 18, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Milwaukee Bucks yegukanye NBA Cup 2024, nyuma yo gutsinda Oklahoma City Thunder amanota 97-81.

Uyu mukino wa nyuma wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi atsindana ikinyuranyo gito. Agace ka mbere karangiye Thunder iyoboye n’amanota 28 kuri 27.

Umukino wakomeje muri uwo mujyo no mu gace ka kabiri, abarimo Shai Gilgeous-Alexander na Giannis Antetokounmpo batsindira impande zombi. Igice cya mbere cyarangiye, Bucks iyoboye umukino n’amanota 51 kuri 50 ya Thunder.

Mu gace ka gatatu, Damian Lillard yakoreye mu ngata Giannis, Bucks itangira kongera ikinyuranyo. Mu gace ka nyuma, Thunder yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko Bucks ikabyitwaramo neza.

Umukino warangiye, Milwaukee Bucks yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 97-81, yegukana NBA Cup 2024 yakinwaga ku nshuro ya kabiri.

Umukinnyi w’irushanwa (MVP) yabaye Giannis Antetokounmpo wa Milwaukee Bucks.

Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanywe na Los Angeles Lakers nyuma yo gutsinda Indiana Pacers ku mukino wa nyuma.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 18, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE