Miliyari icumi zishorwa muri gahunda y’inkingo buri mwaka

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, kivuga ko amafaranga ashorwa muri gahunda y’inkingo buri mwaka ari menshi kuko agera kuri miliyari icumi.

Kikavuga ko ababyeyi batitabira gahunda yo gukingiza abana bitera igihombo igihugu kuko ubuzima bw’abana bushobora kujya mu kaga.

Ni mu gihe abana barenga ibihumbi 10 ni ukuvuga 4%, batitabira gahunda yo gukingirwa, ibi bikaba bikiri ikibazo kandi usanga gukingirwa ari ubuntu.

Sibomana Hassan, ni Umuyobozi ushinzwe gahunda y’inkingo muri RBC, avuga ko ikiguzi cy’inkingo gihenze bityo ko ababyeyi bakwiye kwitabira gahunda yo gukingiza abana cyane ko ari ubuntu ku mavuriro yose mu gihugu.

Ati: “Iyo urebye ikiguzi kigenda mu nkingo haba ibijyanye n’ikingira cyangwa ibikorwa byo kugura inkingo ntabwo bishobora kuba byajya munsi ya miliyari icumi buri mwaka. Akaba ari nayo mpamvu duhereye kuri icyo kiguzi dukangurira abaturage gukingiza abana”.

Yongeyeho ko umwana wese akingirwa yaba afite ubwishingizi cyangwa atabufite.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda nayo ishora atari make muri iyi gahunda kuko ishyiramo arenga miliyari ebyiri buri mwaka.

Sibomana ati: “Inkingo zirahenda nubwo abana baziherwa ubuntu ku mavuriro, Leta iba yashyizemo amafaranga menshi cyane kuko buri mwaka ishyiramo miliyari zirenga ebyiri.  Kandi aya nanone ni make kuko hari n’abandi bafatanyabikorwa baduha inkingo Leta ikongeraho utundi duke”.

Doze imwe y’urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ni amadolari 4.5 ni ukuvuga ko ari amafaranga y’u Rwanda agera ku 6000 ndetse inkingo zose umwana ahabwa zibarirwa agera ku bihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda kandi azihabwa nta kiguzi.

Ku mwaka mu Rwanda havuka abana barenga umubare w’abatuye Akarere kose kuko havuka abagera ku 360 000 muri bo abarega ibihumbi 10 ntibitabira gahunda y’inkingo.

Iyo umwana avutse ahita ahabwa urukingo rw’indwara y’igituntu hamwe n’urw’imbasa, yagira ukwezi kumwe n’igice agahabwa inkingo eshanu zikomatanyije, zirimo urw’indwara y’akaniga, kokorishi, tetanusi, umwijima wo mu bwoko bwa B, impiswi, hakabamo n’urukingo rw’imbasa, n’Iseru zongera gutangwa umwana agize amezi abiri n’igice n’atatu n’igice.

Iyo bigeze ku mezi icyenda umwana arongera agahabwa urukingo rw’iseru, zikongera zigatangwa ku mezi cumi n’atanu.

By’umwihariko ku myaka 12 abana b’abakobwa bakingirwa urukingo rwa kanseri y’inkondoy’umura.

Gahunda y’inkingo mu Rwanda yatangiye mu 1980, mu gihe ubushakashatsi ku nkingo bwatangijwe n’Umugereki, Hippocrates, mu myaka 400 mbere y’ivuka rya Yezu, ubushakashatsi bwimbitse ku nkingo bwatangiye mu 1796, aho impuguke Dr Edward Jenner yakoreye ubushakashatsi ku ndwara y’ubushita bw’inka (Cowpox) ku mwana witwa James Philip.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE