Miliyari 300 Frw zashowe mu gukuraho imbogamizi mu buhinzi

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakomoje ku mushinga wa miriyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda ushyirwa mu bikorwa hagamijwe gukuraho imbogamizi zikibangamiye ubuhinzi.
By’umwihariko ni ishoramari rya Leta ryibanze ku gukuraho izo mbogamizi hatezwa imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no korohereza abahinzi b’ibihingwa byatoranyijwe (umuceri, ibigori, ibirayi, imyumbati n’ibishyimbo) kubona inguzanyo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yabigarutseho ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ibyo Guverinoma iri gukora mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.
Yavuze ko hakiri ikibazo cy’inguzanyo zihabwa abashoye imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, gusa akavuga ko Leta yashyizeho ikigega cyo kunganira uru rwego.
Imbere y’Abasenateri 25 n’abadepite 67 mu bari bagize inteko rusange y’imitwe yombi, Dr Ngirente yagaragaje ikibazo cy’ishoramari rito rishyirwa mu buhinzi aho 4.8% by’inguzanyo zose ibigo by’imari byatanze, ari yo yonyine yashowe mu buhinzi.
Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyitezweho gufasha abahinzi-borozi kubona inguzanyo ku nyungu ya 8% mu gihe cy’imyaka 5.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje kandi ko amadovize Igihugu cyinjije aturutse ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga yazamutseho 24.2% kuko yavuye kuri miliyoni zisaga 510 z’amadolari y’Amerika mu 2017 / 2018 agera kuri miliyoni 640 mu 2021/2022.
Abadepite n’Abasenateri bagize umwanya wo kugeza kuri Minisitiri w’Intebe bimwe mu bibazo bireba uru rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bifuza kumenya icyo Guverinoma irimo kubikoraho.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri, yasobanuye zimwe mu mpamvu zatumye hari abahinzi batinda kugezwaho ifumbire n’imbuto ku gihe.
Ku kibazo cy’imbuto zatubuwe zigahabwa abahinzi nyamara ntizitange umusaruro wari witezwe, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente asanga hari n’abahinzi batakurikije amabwiriza bari bahawe.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, hatubuwe imbuto toni ibihumbi 8,454 z’ibinyampeke n’ibinyamisogwe, Leta izamura ikigero cya nkunganire ku nyongeramusaruro ku gipimo cya 93% kuko yageze kuri miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe yatangaje kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yatangije imishinga myinshi y’ubuhinzi n’ubworozi igamije kuzamura umusaruro wabwo binyuze mu ku kongera ubuso bwuhirwa, kugabanya ikigero cy’umusaruro wangirika igihe cyo gusarura, kunoza ubuhunikiro n’ubwanikiro, kongera ibyumba bikonjesha umukamo w’amata, imbuto, imboga n’inyama ndetse no guhangana n’ibyonnyi by’imyaka n’indwara z’amatungo.


