Mike Tyson yagiriye ibihe byiza muri RDC, gakondo ya ba sekuru
Umukinnyi w’icyamamare mu iteramakofe ku Isi ubifatanya no gukina filime, Mike Tyson, yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kugaruka mu gihugu cya gakondo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Uyu munyabigwi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kinshasa Ku wa 18 Ukwakira 2025, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 50 icyo gihugu kimaze cyakiriye umukino w’iteramakofe uzwi cyane ku isi uzwi nka ‘Rumble in the Jungle.
Tyson avuga ko yanyuzwe n’urugwiro yakiranywe, anasobanura ko yishimiye cyane kugera mu gihugu cya ba sekuru.
Yagize ati: “Kugaruka muri Congo ni nko gusubira mu rugo nari naratinze kugarukamo, naje hano kuzirikana no guha agaciro ba sogokuru, kumenya aho imbaraga zabo zituruka, no kwizihiza amaraso y’Afurika antemberamo.”
Umukino w’iteramakofe wa ‘Rumble in the Jungle’ wakiriwe ku nshuro ya mbere muri Congo ku wa 30 Ukwakira 1974 ubwo wahuzaga ibirangirire mu mukino w’iteramakofe mu ruhando mpuzamahanga Muhammad Ali na George Foreman.
Amakuru aturuka mu bayobozi, avuga ko uru rugendo rwa Tyson rushobora kuba intangiriro y’ibikorwa byagutse byo guhuza umuco no guteza imbere isura ya Congo ku rwego rw’Isi.
Mike Tyson asanzwe yitwa Michael Gerard Tyson yavukiye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba afite imyaka 59.
Bivuze ko RDC yakiriye uwo mukino afite imyaka 9 y’amavuko gusa kugeza ubu amaze gukina imikino 59 muri yo akaba amaze gutsindamo 50, akaba ari se w’abana barindwi.











