Migi yahagaritswe umwaka mu bikorwa byose bya Ruhago 

  • SHEMA IVAN
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umutoza Wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Bapiste “ Migi” yahagaritswe umwaka mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru kubera uburiganya bwo gushaka kugena uko umukino urangira.

Aya majwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanamo Migi ari gusaba myugariro Shafiq Bakaki kuzitsindisha ku mukino Musanze FC yari yakiriyemo Kiyovu, ku wa 15 Werurwe 2025.

Migi mu gusaba iyo serivisi asezeranya uyu mukinnyi kuzamujyana muri Kiyovu umwaka utaha kuko ari ho azatoza mu mwaka utaha w’imikino.

Yagize ati: “Mfite imbanzirizamasezerano nzajya kuba umutoza muri Kiyovu, ntabwo ubizi ko nari ngiye no kugutwara muri Muhazi? Rero ntabwo najya gutoza muri Kiyovu yaragiye mu cyiciro cya kabiri.”

Yakomeje agira ati: “Urabizi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo itazamanuka. Umwaka utaha tuzaba turi kumwe, ntabwo ubizi ko ntajya mbeshya wa mugabo we?”

Umukinnyi mu kumusubiza yagaragaje ko bitakunda kuko bari mu gisibo gitagatifu cya ’Ramadhan’.

Ati: “Umutoza urabizi turi mu gisibo rero ntabwo nzi icyo nagufasha. Ntabwo byemewe mu gisibo.”

Migi yakomeje agaragaza ko yari bunavugishe myugariro Muhire Anicet uzwi nka Gasongo ndetse n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin’.

Byarangiye uyu mugambi utagezweho kuko Musanze FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0 byanabonetse kare. Muri byo harimo n’icya Shafiq wari wasabwe kwitsindisha.

Mu gukora iperereza, FERWAFAKA yatumyeho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports na Musanze FC, Umutoza Wungirije w’iyi kipe yo mu Majyaruguru, Imurora Japhet ’Drogba’ n’umukinnyi wayo Batte Sheif.

Abahamagajwe bitabye Komisiyo Ngengamyitwarire tariki ya 6 Mata 2025 ku cyicaro cya FERWAFA.

Umwanzuro wa Komisiyo y’Imyitwarire wasohotse  kuri uyu wa Kabiri, uvuga ko “ihanishije Mugiraneza Jean Baptiste alias Migi guhagarikwa kugira uruhare mu gikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye n’umupira w’amaguru no gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe gihwanye n’umwaka (1) no kwishyura ihazabu ingana n’ibihumbi ijana (100.000 Frw) by’amafaranga y’u Rwanda uhereye igihe amenyesherejwe icyemezo.”

Iyi Komisiyo yibukije ko “utanyuzwe n’iki cyemezo ko afite uburenganzira bwo kukijuririra mu gihe kitarenze iminsi ibiri (2) nyuma yo kukimenyeshwa.”

  • SHEMA IVAN
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE