Meya Kambogo yamaze impungenge abakunzi b’ikipe ya Etincelles FC

Ikipe ya Etincelles FC ibarizwa mu Karere ka Rubavu kugeza ubu ntiratangira imyitozo yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 uzatangira taliki 19 Kanama 2022.
Amakuru dukesha bamwe mu baba hafi iyi kipe avuga ko impamvu yo gutinda gutangira imyiteguro ya shampiyona yatewe ahanini n’amikoro make kuko itarahabwa inkunga igenerwa n’Akarere ka Rubavu nk’umuterankunga mukuru.
Ubusanzwe iyi kipe ihabwa n’Akarere inkunga ya miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda gusa bakomeje kuvuga ko ari make ari yo mpamvu ikipe ititwara neza ngo itange umusaruro wifuzwa.
Meya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse atangaza ko bafite na miliyoni 250 bazibaha kuko bifuza ko ikipe itera imbere.
Yakomeje avuga ko kuba ikipe idatangira kwitegura shampiyona ahanini byadindijwe n’uko bashakaga ko amasezerano bafitanye n’ikipe ya Etincelles FC babanza kuyumvikanaho neza. Ati : «Byararangiye kandi twiteguye kubafasha uko dushoboye.»
Kugeza ubu iyi kipe nta bakinnyi irasinyisha baba ab’imbere mu gihugu cyangwa abo haze ndetse n’umutoza mushya.
Meya Kambogo yagize ati : « Ku bijyanye no kugura abakinnyi twabasabye ko batekereza uburyo bakoresha abana ba hano i Rubavu kandi barabishimye. »
Yakomeje avuga ko hari n’ibindi babagiriyemo inama byo kuba bareba ibindi byatuma ikipe yinjiza bidasabye ko inkunga yose iva mu ngengo y’imari y’Akarere.
Uyu muyobozi w’Akarere ka Rubavu agaragaza ko ubu byose biri ku murongo mu minsi iri imbere ikipe igomba gutangira imyitozo.
Umwaka ushize w’imikino wa 2021-2022, ikipe ya Etincelles FC nta bwo yitwaye neza kuko yigeze no kujya mu makipe yashoboraga kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Mu rugamba rwo gushaka kuguma mu cyiciro cya mbere bivugwa ko iyi kipe yagiye ifata amadeni aho yageze hafi kuri miliyoni 40 nyuma Akarere kanga gufasha iyi kipe kuyishyura.
Meya wa Rubavu Kambogo yagize ati : « Umwaka ushize ikipe yari igiye kumanuka, imbaraga twashyizemo twarafatanyije birangira ikipe itamanutse. Kugira ngo ikipe itere imbere turimo gushaka uburyo haboneka andi mafaranga kuko ingengo y’Akarere ntiyatuga ikipe 100%. »
Yakomeje avuga ko bashatse gushyira ibintu ku murongo uhamye kugira ngo ibyabaye ubushize bitazongera kuba ukundi. Akomeza yemeza ko ubu ibyatuma ikipe idatangira imyiteguro ya shampiyona byavuye mu nzira mu minsi ya vuba itangira nta nkomyi.
Ikipe ya Etincelles FC muri shampiyona iheruka ya 2021-2022 yasoreje ku mwanya wa 12 n’amanota 34 aho mu mikino 30 yatsinze 9 inganya 7 itsindwa imikino 14.