Meteo Rwanda yatangaje ko mu itumba hazagwa imvura nkeya ugereranyije n’iyari isanzwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025, cyatangaje ko igihembwe cy’imvura y’itumba Werurwe kugera muri Gicurasi 2025, hateganyijwemo imvura iri hasi gato y’impuzandengo y’iyari isanzwe igwa muri iki gihe.
Hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 250 na 550 mu gihe iyari isanzwe igwa mu itumba iri hagati ya milimetero 250 na 650.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yatangaje ko ingano y’imvura iteganyijwe mu itumba izaturuka ku miterere y’amazi y’inyanja ya Pasifika azaba afite ubushyuhe buri hasi y’ikigero gisanzwe ndetse n’inyanja y’u Buhinde izaba ifite ubushyuhe bw’ikigero gisanzwe.
Yasabye abaturarwanda bose gushingira kuri iri teganyagihe no kuryifashisha mu igenamigambi bigatuma bafata ingamba zo gukumira ibihombo batezwa n’ihindagurika ry’ibihe.
Ati: “Ndabasaba gushingira kuri iri teganyagihe mu igenamigambi rya buri rwego hagamijwe kuzamura umusaruro no gufata ingamba zijyanye no gukumira ingaruka zituruka ku miterere y’ikirere.”
Meteo Rwanda yatangaje ko imvura izagwa muri iri tumba rya 2025 ijya gusa n’imvura yaguye mu itumba rya 2017 na 2021.
Ingano y’imvura iteganyijwe hashingiye ku miterere ya buri karere iri kuri milimetero 250-350 iteganyijwe mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Bugesera no mu gice kinini cya Kayonza, no mu Burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma.
Imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450 iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, Kirehe, Ngororero, mu burasirazuba bw’Akarere ka Kayonza, Nyabihu, Karongi, Rutsiro, Ngoma, inateganyijwe mu Ntara y’Amajyepfo uretse igice kinini cy’Akarere ka Nyamagabe na Nyaruguru.
Imvura iri hagati ya milimetero 450 na 550 iteganyijwe mu Turere turimo Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, ibice binini bya Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Rutsiro n’Uburengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu.
Itangira ry’imvura y’itumba n’igihe izacikira
Biteganyijwe ko izatangira kugwa hagati yo ku wa 10 na 20 Gashyantare 2025 biteganyijwe ko izatangira kugwa mu Karere ka Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Rusizi, Gisagara, Huye n’igice kinini cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Karongi.
Hagati yo ku wa 20 Gashyantare no ku wa 02 Werurwe 2025 hateganyijwe ko imvura izatangira kugwa mu Ntara y’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, Akarere ka Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Rwamagana, Ngoma, Bugesera, amajyepfo y’Akarere ka Kirehe, uburasirazuba bw’Akarere ka Karongi no mu Ntara y’Amajyepfo uretse Akarere ka Nyamagabe na Nyaruguru n’amajyepfo y’Uturere twa Huye na Gisagara.
Hagati yo ku wa 02 no ku wa 12 Werurwe hateganyijwe imvura y’itumba mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, n’amajyaruguru y’Akarere ka Kirehe.
Imvura iteganyijwe kuzacika hagati yo ku wa 10 na 20 Gicurasi aho izaba yacitse mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo, uretse uburengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru n’aka Nyamagabe, mu Burasirazuba uretse Akarere ka Nyamasheke, Rusizi, n’amajyepfo y’Akarere ka Karongi.
Ku wa 20 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2025, hateganyijwe ko izaba yacitse mu Turere turimo Rusizi, Nyamasheke, amajyepfo y’Akarere ka Karongi, n’uburengerazuba bwa Nyaruguru na Nyamagabe.
Meteo Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, nabandi bafatanyabikorwa barasaba inzego zose za Leta, imiryango itari iya Leta, ibigo by’abikorera n’abandi gukomeza gufata ingamba bashingiye kuri iri teganyagihe birinda ingaruka n’ibihombo bashobora gutezwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi/MINEMA, y’umwaka ushize wa 2024, igaragaza ko imihindagurikire y’ibihe yagize ingaruka ku bikorwa remezo n’abantu bahasize ubuzima.
Mu 2024, habaye imyuzure 59, yahitanye abantu 12, ikomeretsa 1, yangiza n’ibiraro 21, hakubise inkuba 206 zishe abantu 81 zikomeretsa 216, hanabonetse inkubi z’umuyaga 388, zishe 1 zikomeretsa 30.
Mu bindi biza byagaragaye mu 2024 harimo imiriro 227 yahitanye 12, igakomeretsa 84, haguye inzu 231 zishe abantu 17 zikomeretsa 46, habonetse inkangu 111 zishe abantu 14 zigakomeretsa 6.
Ibiza byagaragaye umwaka ushize byose hamwe ni 1 495, byateje imfu 191 bikomeretsa 448, byangije amashuri 81, ibigo nderabuzima 2 n’ibiraro 42.