Menya impamvu umunsi wo kubeshya wizihizwa tariki 1 Mata

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 1, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Tariki ya 1 Mata yizihizwa ku Isi yose nk’umunsi wo kubeshya (Fool’s Day), abantu benshi bakabeshya bagamije kwishimisha no gutera urwenya, aho usanga hari n’abadatinya kubeshya ko bamwe bitabye Imana, bakoze impanuka n’ibindi bishobora gukura umuntu umutima.

Nubwo ari uko bimeze, ariko benshi mu bantu usanga bibaza impamvu n’inkomoko y’uyu munsi.

Nubwo inkomoko y’uyu munsi ikiri amayobera, ariko hari amakuru avuga ko watangiye kwizihizwa mu 1582, igihe u Bufaransa bwahindukaga kuri kalendari ya Julian bugatangira gukurikiza iya Geregori, bukimura itangira ry’umwaka mushya kuva ku ya 1 Mata kugeza ku ya 1 Mutarama.

Kubera iyo mpamvu, abantu bakomeje kwizihiza umwaka mushya ku ya 1 Mata hanyuma abakomeje kuwizihiza uwo munsi bakabavugiraho ko ari umunsi w’ibicucu(Fool’s day).

Izindi nyandiko zigaragaza ko umunsi wo kubeshya ahandi witwa (Umunsi w’ibicucu, uwabapfapfa) watangiye kwizihizwa mu 1686 mu Bwongereza, igihe umwanditsi w’amateka John Aubrey yavuze ko ku ya 1 Mata ari “umunsi wo kubeshya umuntu ukamurindagiza”.

Gufata tariki ya 1 Mata nk’umunsi wo kubeshya, byakomeje gukorwa kugeza ubwo mu kinyejana cya 18 iyo migenzo yari yarakwirakwiye mu Bwongereza, nyuma biza gukwira ku Isi hose mu kinyejana cya 19.

Aha hari bimwe mu binyoma byateje akajagari ku mbuga nkoranyambaga byatangajwe n’ibyamamare bitandukanye ku munsi wo kubeshya.

Umuraperi w’umunyamerika Jayceon Terrell Taylor uzwi cyane nka The Game, tariki ya 1 Mata 2011, yateje akajagari  ubwo yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga  inomero ya telefone avuga ko ari iy’ikigo cy’ishuri kitwa “Compton high school” umuntu yahamagaraho agahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga, abamukurikira bakomeje guhamagara iyo nomero ya telefone kugeza igihe bayifungiye, bituma icyo kigo kimujyana mu nkiko, kimushinja kwanduza izina ryacyo, mu kwiregura akavuga ko wari umunsi wo kubeshya.

Mu 2019, Umuhanzi Justin Beiber yahatiwe gusaba imbabazi abamukurikira ubwo yabasangizaga ifoto  y’umugore we Bailey Bieber imugaragaza asa nk’utwite, nyuma uyu mugore akaza kugaragaza ko ari urwenya adatwite, ahubwo umugabo we yabyifashishije mu gukora urwenya rwo ku munsi wo kubeshya.

Ibi byarakaje cyane abamukurikira bamusaba gusaba imbabazi kuko ibintu yakinishije bidakinishwa.

North West na Saint West, ni abana b’umuraperi Kanye West, bateguye kubeshya se ubabyara urupfu rwa Kim Kadashian mu 2019, basaba Kim kop bamusiga Kechup ku maso bakamuryamisha akamera nk’uwaguye mu bwogero batangira kurira bavuga ko nyina yapfuye ibyananiye Kim Kadashian kubyihanganira akababwira ati: “Mwa bana mwe ibi si ibintu byo gukinisha, iyi ni imikino mibi.”

Ni umunsi usanga abantu babeshyanya bagamije kwishimisha baba bari kumwe cyangwa batari kumwe, gusa hari abatabibona neza, cyane cyane abashyize imbere imyemerere y’amadini.

Bamwe basaba abazi uko bagambiriye ikinyoma guceceka bakabeshya abatabizi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 1, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE