Menya impamvu Bruce Melodie atakomezanyije izina ‘Itahiwacu’ mu muziki

Umuhanzi Bruce Melodie wiswe n’ababyeyi Itahiwacu Bruce Melodie yasobanuye icyamuteye kudakomezanya izina rye ‘Itahiwacu’ mu muziki kandi akunze kumvikana avuga ko ari ryiza kandi arikunda.
Uyu muhanzi agitangira umuziki yakoreshaga izina Itahiwacu mu ndirimbo zimwe na zimwe ariko nyuma aza kubihagarika asigarana Bruce Melodie arikuraho risigara mu byangombwa gusa.
Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri imwe muri televiziyo zikorera mu Rwanda mu ijoro ry’itariki ya 7 Nzeri 2025 avuga ko agitangira yarikoreshaga nyuma inzozi zikaguka akabihagarika.
Yagize ati: “Ryagiye rizamo gake gake ‘Bruce narirekeyeho ni byo ariko Melodie sinaryiswe n’ababyeyi. Ababyeyi bambyaye banyise izina (Itahiwacu) numva ni ryiza pe, nararikundaga ariko numvaga ntazaba umuntu uzajya uhamagarwa mu Kinyarwanda gusa. Impamvu ntarizanye ni uko numvaga inzozi zanjye ari ukurenga hano mu Rwanda.”
Muri icyo kiganiro Bruce Melodie yabajijwe ku bijyanye n’igihe indirimbo ‘Pom Pom,’ yahuriyemo na Diamond Platinumz izasohokera avuga ko izasohoka ariko bigoye kugena igihe izasohokera.
Ati: “Indirimbo yo izasohoka naho gushyiraho igihe ntabwo byoroshye kubera ko irimo abantu benshi.”
Ni indirimbo bivugwa ko yamaze gufatirwa amajwi n’amashusho aho igice kimwe cyafatiwe muri Tanzania ikindi gice gifatirwa mu Rwanda akaba yarayihurijeho Diamond Platinumz na Brown Joel bikaba bikigoranye ko yajya hanze kuko guhuriza abantu benshi hamwe avuga ko byamugoye.
Bruce Melodie mu ndirimbo zimwe na zimwe yatangiriyeho zagiye zumvika avuga ko yitwa ‘Itahiwacu’ gusa ngo kuri ubu yahisemo Bruce kuko inzozi ze ari ukwagura umuziki we akawushyira ku rwego mpuzamahanga.
