Menya ‘Androphobia’ indwara  itera abagore  gutinya igitsina gabo

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Androphobia ni indwara itera ubwoba bukabije butuma umukobwa cyangwa umugore atinya igitsina gabo, yabona cyangwa yatekereza igitsina gabo umutima ugasimbuka.

Iyi ndwara yo gutinya igitsina gabo itera uyirwaye kugira ubwoba bwinshi, guhumeka nabi, kubura ibitotsi, umuvuduko ukabije w’amaraso no kurakara.

Gusa gutinya igitsina gabo bitandukanye n’indi ndwara yitwa ‘Misandry’ itera abagore kwanga abagabo, mu gihe abagabo barwara Misogyny,ituma bumva banze abagore.  Ariko urwaye Androphobia  ahangayikishwa cyane n’umugabo uwo ari we wese kabone nubwo yaba atamusagariye kandi akenshi agira n’inzozi mbi ku gitsina gabo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 12% by’Abanyamerika bakuze bibasirwa n’iyi ndwara mu gihe mu rubyiruko umwe muri batanu aba ayirwaye.

Urubuga rwa Cleveland Clinic rugaragaza ko Androphobia ari izina rya siyansi rikomoka mu Kigereki riva  ku ijambo  ‘Adros’ rivuga umugabo na ‘phobia’ bivuga ubwoba cyangwa gutinya.

Ibi bijyana n’uburyo urwaye Androphobia yitwara bidasanzwe, uko agaragaza amarangamutima ndetse abagabo cyangwa abasore bo mu muryango we arabatinya.

Ubushakashatsi bumwe bwerekana ko ubu bwoba buba bufitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi abagore bakunze kwibasirwa nabwo mu gihe  bakeka ko bari ahantu hadatekanye.

Androphobia ishobora kugabanya ubushobozi mu bijyanye n’imikorere y’akazi kandi igahungabanya imibereho kandi  ishobora  gukura  ku buryo yatera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe aho uyirwaye yakwisanga yarabaswe n’ibiyobyabwenge no kwiheba.

Uwiyumvamo ibimenyetso bya Androphobia agirwa inama yo kwegera muganga w’imitekerereze akamuganiriza uko yiyumva kuko ni indwara ivurwa igakira.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE