Menya abahanzi bakize cyane kurusha abandi muri Uganda mu 2024  

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Uruganda rw’umuziki rwiganjemo abanyampano ndetse n’abahanga, ibintu bituma abahanzi bigarurira imitima y’abakurikira ibihangano byabo, ndetse bamwe bikababera impamvu yo gutera imbere mu buryo bugaragarira uwo ari we wese.

Muri iyi nkuru Imvaho Nshya irabagezaho abahanzi  batanu batunze agatubutse kandi baratangiriye urugendo rwabo mu  muziki bikaba bibagejeje ku bafite ubutunzi buhambaye muri Uganda.

Ku ikubitiro habanza umuhanzi David Lutalo ufite umutungo ungana na miliyoni 12.5 z’amadolari.

Ijwi rye ridasanzwe n’uburyo budasanzwe atangamo ibyishimo ku bakunzi b’ibihangano bye, bituma akora ibihangano byinshi ndetse n’ibitaramo bye bikitabirwa ku rwego rwo hejuru.

David Lutalo azwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye, zirimo Manya, Kabisi ka ndagala, Byonkola, Ngondela n’izindi.

Undi uri mu bahanzi bafite agatubutse bo muri Uganda ni Eddy Kenzo, mu nkuru zitandukanye yakunze kugaragara avuga ku by’urugendo rw’iterambere rye, ariko akibanda ku nama akunze kugira abantu ko umuntu atangirira hasi akagenda azamuka nk’uko nawe byamugendekeye.

Eddy Kenzo ukunze kugarukwaho mu nkuru zitandukanye z’imyidagaduro muri Uganda ndetse no mu Karere, ni uwa kabiri mu bahanzi b’abakire, kuko afite umutungo ubarirwa agaciro ka miliyoni 11.4 z’amadolari y’Amerika.

Imwe mu ndirimbo ze yakunzwe cyane ikamutera gukundwa hirya no hino ku Isi n’iyitwa “Sitya Loss” 

Mu bahanzi b’abahanga kandi bahiriwe n’urugendo rwa muzika ndetse n’ibindi bakora muri Uganda, harimo Rema Namakula, ibintu bigaragarira ku gaciro ku mutungo uyu muhanzikazi afite.

Rema Namakula afite umutungo ufite hafi miliyoni 10.9 z’amadolari y’Amerika. Ijwi rye ndetse n’ibihangano bye binyura abakunzi b’ibihangano bye, byatumye akundwa cyane ndetse bimuha n’abafana babizerwa nkuko akunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ibintu agaragaza ko nabyo bishimangira ubukungu bwe.

Umuhanzi w’icyamamare, umunyapolitiki, Bobi Wine nawe agaragara k’urutonde rw’abahanzi bafite umutungo  watuma bashyirwa mu bakungu kuko ufite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika.

Bobi Wine azwi cyane mu bihangano byibanda ku buzima bwa buri munsi abantu banyuramo. Uretse umuziki Bobi Wine akora indi mirimo irimo Politiki ndetse n’ubucuruzi ibintu bituma umuziki adakunze kuwugaragaramo kenshi.

Bebe Cool ni izina rikomeye muri Uganda ndetse no mu Karere, akaba afite umutungo ubarirwa agaciro ka miliyoni 3.9 z’amadolari y’Amerika.

Uwo ni wo mutungo uri mu bibaruye ku muhanzi Bob Wine, aho ibikorwa bye birangwa n’ibakwe ndetse n’indirimbo zikunzwe byatumye akora imizingo myinshi (Album) kandi nziza zigaragaza indangagaciro y’ubufatanye, bituma arushaho gukunda muri Uganda no hanze.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Uwizeye jean bosco says:
Kanama 22, 2024 at 8:39 am

Mujye mutangaza amakuru muzineza mwiboneye apana ibihuha.

MUTUYIMANA Ernest says:
Mata 30, 2025 at 8:17 pm

Natwe abo basitari turabemera cyane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE