Menya 17 bahize abandi mu mitsindire n’ibigo bigagaho
Abanyeshuri 17 bahize abandi mu gutsinda ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’ibigo bigagamo, Minisiteri y’Uburezi yabahembye mudasobwa, hanyuma uwahize abandi muri Science we haniyongeraho igikombe yagenewe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Cyubahiro Emile ni we wahize abandi muri ‘Sciences’ yigaga kuri Petit Seminaire St Jean Paul II Gikongoro, Muhozi Anselme yahize abandi mu ishami rya Art and Humanities wigaga muri ES Ruramira, uwahize abandi mu ndimi ni Izere Samaza Martha wo kuri College du Christ Roi, muri Early Childhood Lower Primary Education hahembwe Kwizera Ismael wo muri TTC Save ndetse Nkunzwenayo Aimable wo muri TTC Save nawe yashimiwe guhiga abanda muri Language Education.
Icyikunze Jean Bonheur yahize abandi muri Science & Mathematics Education wigaga muri muri TTC Save, uwahize abandi muri Social Studies Education ni Izabayo Blaise warangije muri TTC Zaza, Kayitare Audax yahize abandi muri ICT and Multimedia wigaga muri Rwanda Coding Academy, uwahize abandi muri Construction and Building Services ni Tuyizere Alfa Shalom wigaga mu ishuri rya Nyanza TVT School.
Abandi bahembwe ni Iranzi Aliane wize Business Services & Administration wigaga muri COLLEGE APPECZ, Imbereyemaso Docile wigaga Technical Services muri Mibiulizi Saint Augustin TVET, Isingizwe Jeannot wize Transport and logistics muri ITER Rutobwe naho Umwari Ngiruwonsanga wize mu ishuri St Mary Dominica Mazzarello TSS mu ishami rya Hospitality & Tourism.
Ntakinanirimana Elisa na we yahembewe guhiga abandi yize Energy muri Center for Champions TVET, Nshimiyimana Olivier wize Manufacturing & Mining muri HVP Gatagara TVET School, Muneza Silas ahemberwanguhiga abanda muri Agriculture & Food Processing muri ESTB Busogo na Ibyishaka Patrich wize Craft & Recreatial Arts wize muri HVP Gatagara TVET School.
Domi says:
Ukuboza 12, 2023 at 5:00 pmMuri Abana beza! Mwarakoze gushimisha ababyeyi n`abarimu banyu. Inzira iracyari ndende. Mukenyere mukomeze.