Melodie yatengushywe n’uko Abanyarwanda batahagarariwe muri Trace Awards

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda Bruce Melodie, uherutse gususurutsa ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, byatangiwe muri Zanzibar, yatangaje ko yatengushywe n’uko u Rwanda rutahagarariwe muri uwo muhango wo gutanga ibihembo ku bahanzi babaye indashyikirwa ku mugabane wa Afurika.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku ya 28 Gashyantare 2025, uyu muhanzi yavuze ko ashimira imbaraga abahanzi bo mu Rwanda bashyizemo.

Yanditse ati: “Nkunda kubona umuziki nyarwanda ugera ku rwego mpuzamahanga, kandi nubaha bikomeye abahanzi bagenzi banjye, turimo kubigeraho twese hamwe.”

Ku rundi ruhande ariko, Bruce Melodie, avuga ko yababajwe no kubona nta muhanzi w’umunyarwanda wacyuye ibihembo muri iryo rushanwa.

Ati: “Ariko natengushywe no kubona tudahagarariwe muri Trace Awards.

Itangazamakuru ryacu rigomba gukora cyane kurushaho, dukwiye umwanya wacu ku rubyiniro mpuzamahanga.”

Uyu muhanzi avuze ibi, mu gihe umunyarwanda wahatanye muri aya marushanwa ari Israel Mbonyi, wari uhatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana mwiza (Best Gospel artist) ariko bikaba bitaramuhiriye agatahira aho.

Mu 2023, ni bwo Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’Umunyarwanda (Best Rwandan Artist) mu birori byabereye i Kigali muri BK Arena.

Umuhanzi Bruce Melodie ntiyashimishijwe no kuba nta muhanzi w’umunyarwanda wari muri Trace Awards
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE