Meghan Markle ari mu gahinda ko gupfusha imbwa ye

Igikomangomakazi cy’u Bwongereza Meghan Markle kiri mu gahinda ko gupfusha imbwa cyakundaga cyane yitwa ‘Guy’ bari bamaranye imyaka hafi icumi babana.
Mu butumwa Meghan yanyujije ku rubuga rwa Instagram yavuze ko yarize amarira atagira ingano ku bw’urupfu rw’imbwa ye anayishimira ko babanye neza kandi ikamukunda uruzira uburyarya.
Yavuze ko yahuriye n’imbwa ye ‘Guy’ muri Canada mu 2015 kandi ko kuva icyo gihe yabanye nawe mu bihe byose byaba ibibi n’ibyiza
Mu nyandiko yashyize hanze yaherekeresheje amashusho ntiyavuze icyateye urupfu rwayo.
Ayo mashusho yagaragazaga umuryango we ukina na Guy, umwe muri bo ari gukora imbuto agahita ayibwira ati: “Turi kuvangavanga Guy!”, umugabo we agaragara ari kumwe n’umwana bayifashe biruka ku mucanga,Prince Harry na Meghan na bo bagaragara bayisoma n’abana bavuga ngo turagukunda Guy!
Meghan yavuze ko aho yakuye iyo mbwa bayitaga akabwa gato kubera ko yari nto kandi gafite intege nke (umusega).
Yagize ati: “Nayise Guy, kandi koko ni akabwa keza kuko kashoboraga gukundwa na buri umwe akakifuza.”
Yongeyeho ko babanye akiri umukobwa, ashyingirwa i Bwami bari kumwe ndetse anabyara ikimuri iruhande.
Ati: “Yabanye nanjye muri byose; igihe nari ntuje, njagaraye n’ibihe by’umubabaro.”
Guy yari kuzagaragara muri filime y’urukurikirane yiswe Meghan, Love.
Yakomeje kugaragaza agahinda atewe n’urupfu rwayo, avuga ko ashenguwe n’imbwa ye yakundaga kuko buri wese azi gukunda nyako icyo bisobanuye.
Yagize ati: “Narize amarira menshi ntazi ubwoko bwayo, ninjira mu bwogero nkaraba mu maso mfite ibyiringiro ko amazi atemba aza gutuma ntabyumva cyangwa nkibwira ko ntacyabaye ariko si byo. Ndagushimira imyaka myinshi y’urukundo rutagira icyo rushingiraho, Guy wanjye mwiza. Wujuje ubuzima bwanjye mu buryo utazi.”
Meghan Markle na Prince Harry bakoze ubukwe ku wa 18 Gicurasi 2018, ariko mu 2020 bahisemo kureka ishingano z’i bwami bajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Calfonia.
Meghan wamenyekanye mu gukina filimi yavuze ko kuba i bwami byamushaririye kugeza ubwo yatekereje no kwiyahura.
Prince Harry na Meghan bavuze ko ubuzima babayemo i bwami ari bwo bwatumye bafata umwanzuro wo kuvayo bakitandukanya n’amategeko yaho.
