Meedy yahishyuye ko yasanze yarikundaga kurusha uko akunda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert uzwi nka Meddy yahishuye ko kuririmba kenshi indirimbo z’urukundo byatumye afatwa nk’umuntu ukunda kandi agakunda neza cyane, nyamara ngo ubwo yamenyanaga na Mimi usigaye ari umugore we, yasanze yarikundaga kurusha uko yakundaga.

Yabigarutseho mu ijiro ry’itariki 29 Nzeri 2024, ubwo yari mu giterane yakoreye mu mujyi wa Portland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yise Night of worship and testimornies with Meddy, cyari kigamije kumuhuza n’abakunzi b’ibihangano bye.

Mu buhamya bwe uyu muhanzi yavuze ko yakuze yifuza kwamamara no kubona amafaranga.

Yagize ati: “Nakuze numva nshaka kumenyekana, gukundwa ndetse no kubona amafaranga, igihe cyarageze mbigeraho, kuko ikintu cyose nashakaga narakibonaga kandi mu buryo bworoshye. Nkorera amafaranga mu buryo bworoshye abantu baririmba izina ryanjye nkumva binkoze ku mutima, gusa hari ubuzima buba bwihishe umuntu aba azi wenyine hakaba n’ubuzima abamo bwo kwishushanya.”

Akomeza agira ati: “Byose byagendaga neza mbona ibyo nifuzaga byose narabigezeho, ariko mbona umutima wanjye uhora uhagaze, abantu bagatekereza ko ndi umuntu ukunda cyane kubera kuririmba indirimbo z’urukundo, ariko igitangaje ku ndirimbo z’urukundo ntiyatuma ukunda.”

Meddy avuga ko nubwo yaririmbaga indirimbo z’urukundo ariko byari bitangaje kuko yahoraga ashwana n’umukunzi.

Ati: “Nari mfite inshuti yanjye y’umukobwa, ubu ni umugore wanjye, ariko umubano wacu wari uteye ubwoba, ariko abantu batekerezaga ko nkunda cyane (Romantic), ariko mu by’ukuri narikundaga nirebagaho cyane.  Ushobora kuvuga ko uri mu rukundo ariko bisaba gusa akantu gato kaguhungabanya ugasanga udakunda, muri ubwo bwamamare twatangiye kujya tubishwaniramo, dutangira kujya turwana kuri buri kantu.”

Meddy avuga ko yabonye amahoro mu mutima nyuma yo kwakira agakiza akiyemeza guta byose agakurikira Yesu.

Ati: “Iyo mvuga ubuhamya bwanjye ntabwo mpangayikishwa no kuba mwabyizera, kuko si akazi kanjye gutuma mwizera, mbere y’uko mpinduka nabanje kwitegura gukora icyo byansaba, niba binsaba kuba umukene, kujya ku muhanda cyangwa gutangira ubuzima bundi bushya, nari nyuzwe nabyo, kuko nari nasobanukiwe uwampamagaye, gusa hari urwego narenze ubu sinkihangayikishwa n’uko uri bumfate cyangwa uri bumvuge.”

Uyu muhanzi ahamya ko yahindutse agakurikira Imana, kandi nta gihe na kimwe yigeze abaho yishimye nk’uko bimeze ubu, ku buryo yanasabye Imana ko yaziyereka umugore we nkuko yamwiyeretse, irabimukorera hanyuma umugore we yakira agakiza, ibyo ahamya ko byatumye urugo rwabo rurushaho kurangwa n’umunezero.

Meddy avuze ibi nyuma y’uko tariki 09 Nzeri 2024, umugore we Mimi Mehfira yari yatangarije ku rubuga rwe rwa Instagram ko yishimiye kuba yarabatirijwe mu mazi menshi akavuka bundi bushya.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Abimana Egide says:
Nzeri 30, 2024 at 7:08 pm

Meddy. Arimunziranziza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE