Meddy yashyize ahagaragara indirimbo nshya

Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Meddy yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Blessed’.
Ni indirimbo ya gatatu yo kuramya no guhimbaza Imana y’uyu muhanzi nyuma y’uko atangaje ku mugaragaro ko agiye gutangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zizwi nka Gospel.
Ubwo yateguzaga iyi ndirimbo, Meddy yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko abantu bakwiye kwitegura indirimbo nziza ivuga ibyagezweho mu 2025.
Yagize ati: “Ni indirimbo y’ihumure n’ibitekerezo byubaka, nayanditse kugira ngo nifatanye n’abantu mu gusenga no gushimira Imana ku bw’imigisha yayo.”
Akomeza agira ati: “Ubuzima ni umugisha, iyo ubonye umwanya wo kubaho no guhumeka, uba ukwiye gushima Imana. Iyi ni yo mpamvu ‘Blessed’ ihamagarira abantu bose gushimira Imana kuko turi abahiriwe.”
Meddy asaba abafana be gukomeza kumushyigikira muri uru rugendo rushya no gusangiza ubutumwa bwiza bw’indirimbo ze ku Isi yose, ibyo abakunzi be benshi bakomeje kwandika ibitekerezo bamugaragariza ko bishimiye icyemezo yafashe kandi bazamushyigikira.
Uyu muhanzi yatangaje ko agiye kwiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera za 2021, ‘Blessed’ ije ikurikira izindi ndirimbo ebyiri zirimo ‘Ni yo ndirimbo’ yafatanyije na Adrien Misigaro hamwe na ‘Greatful’ ari yo yanahereyeho umushinga we wo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
