Meddy n’umugore we bibarutse ubuheta

Umuhanzi Ngabo Medard ’Meddy’ n’umugore we Mimi Mehfira bari mu byishimo nyuma kwibaruka umwana wa kabiri w’umuhungu bise “Zayn M Ngabo”.
Ibi byatangaje n’abanyirubwite babinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zabo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025.
Yifashije umurungo wa bibiriya uboneka muri Zaburi 23:6 Meddy yashimiye umugore amubwira ko azamukunda by’iteka.
Ati: “Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose … Mimi Mehfira, ndagukunda iteka ryose. Ndagukunda Umuhungu wanjye, Zayn M Ngabo.”
Uyu mwana wa kabiri akurikiye imfura ye, y’umukobwa yitwa Myla Ngabo yavutse muri Werurwe 2022.
Muri Gicurasi 2021, ni bwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze nyuma y’igihe kinini bakundana kuva muri Kanama 2017.
Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.

