MC Kats yahawe urw’amenyo ashinjwa gusabiriza
Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Edwin Katamba, uzwi ku izina rya MC Kats yibasiwe anahabwa urw’amenyo ashinjwa gusabiriza ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasabaga gukusanyirizwa amafaranga yo kuzuza inzu ye arimo kubaka.
Byagarutsweho kuri uyu wa 03 Kamena 2026, ubwo Sheilah Gashumba yandikaga ku rubuga rwa X yifuriza isabukuru nziza Mc Kats ayimwifuriza yanditse ati: “Isabukuru nziza Mckats ug, urakunzwe musaza wanjye.”
Mugusubiza Mc Kats yagize ati: “Mushiki wanjye nkeneye kurangiza kubaka iyi nzu, nkorera ubukangurambaga, ufite nimero yanjye nkoresha nakira amafaranga, ndagukunda bihoraho.” Umuhanzi Apass yagiye ahatangirwa ibitekerezo arandika ati: “Bakenera gufashwa kandi bo batajya bagira uwo bafasha.”
Ukoresha amazina ya Uwera Esther Ug yanditse ati: “Kugira ngo ubashe kubaho muri Kampala, ugomba kuba utagira isoni zo gusabiriza, nkeneye gutinyuka no gushira isoni kugira ngo nige gusabiriza.” Undi witwa allnasensio ati: “Umugabo w’imyaka 40 ntabwo akwiye gusabiriza ku mwana w’umukobwa muto kuri izi mbuga nkoranyambaga, subira muri NBS bakwishyure umushahara.”
Ni ibintu byakomeje gukurura impaka ku bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko hari n’ababihuzaga n’uko Mc Kats yaba abiterwa nuko yaba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe abandi bakabihuza no kuba yari amaze igihe yarazahajwe n’ibyuririzi cyane ko atigeze yiyitaho nk’uko bikwiye ubwo yari amaze kumenya ko afite virusi itera SIDA.
Ubusanzwe Mc Kats yizihiza isabukuru tariki 01 Kamena, nubwo Shelah Gashumba we yatinze kuyimwifuriza, nubwo byarangiye yibasiwe ibitandukanye n’ibiba ku bandi iyo bifurijwe isabukuru nziza n’inshuti zabo.
Muri izo mpaka abenshi mu bakurikirana imyidagaduro muri Uganda bagaragaje ko igikorwa cyo gusaba gufashwa kurangiza kubaka inzu ye atari ubwa mbere Mc Kats yari akizanye ku mbuga nkoranyambaga kuko bamwe bavugaga ko yabigize akamenyero kuko yasabye ubwo bufasha kuva mu 2016 ubwo yari afite imyaka 31.
Andi makuru nanone avuga ko mu 2022, Kats yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru, Sheilah Gashumba agasaba abantu ko bamwiyereka mu buryo bw’amafaranga. Bikavugwa ko yakiriye amafaranga menshi. Aho bivugwa ko Gashumba ubwe yatanze miliyoni 1.2 z’amashilingi ya Uganda yagombaga gukoreshwa mu bikorwa byo kurangiza inzu ye.
Edwin Katamba, ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane mu myidagaduro ya Uganda. Azwi nk’umunyamakuru w’imyidagaduro, umushyushyarugamba (MC), umusesenguzi w’umuzika ndetse n’umujyanama w’abahanzi. Uyu munsi, akaba amaze imyaka irenga 20 muri uwo mwuga.
