Massamba Intore agiye guhatanira ibihembo byo muri Nigeria

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Umuhanzi w’umunyabigwi mu njyana gakondo y’u Rwanda Massamba Intore ari mu bahataniye ibihembo muri Nigeria.

Massamba uri mu batoza n’itorero ry’Igihugu urukerereza akaba n’umuhanzi ku giti cye yashyizwe ku rutonde rw’abazahatana mu bihembo bya Music Video Africa Awards (MVAA) 2025 bitangitwa muri Nigeria.

Massamba Intore ahatanye mu kiciro cyitwa Best MVAA Legend Icon Award of the Year 2025, gihabwa umuhanzi w’inararibonye wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki n’umuco kandi agashyira Igihugu cye ku rwego mpuzamahanga.

Massamba Intore agiye kwitabira ayo marushanwa nyuma y’umwaka yizihije imyaka 30/40 amaze mu muziki wa gakondo yanifashishijwe mu bihe byo kubohora igihugu cy’u Rwanda.

Ni ibihembo byatangiye guhatanirwa tariki 16 Nyakanga 2025, amatora ku mbuga nkoranyambaga atangira tariki 10 Kanama 2025 bikaba biteganyijwe ko agomba gusoza tariki 2 Nzeri 2025 mu gihe guhatana tariki 5 Nzeri 2025.

Ni ikiciro Massamba Intore agiye guhataniramo na The Ben na we urimo Kubica bigacika mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Uretse Massamba Intore na The Ben aya marushanwa yitabiriwe n’abandi mu byamamare batandukanye barimo Aliah Cool uri mu bahataniye igihembo cya ‘Best MVAA Humanitarian of the Year 2025’ gihabwa umuntu wagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubugiraneza n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu gihe Element Eleeh ahataniye igihembo cya Best MVAA Music Producer of the Year 2025, gihabwa umuhanga mu gutunganya no gukora indirimbo, akazishyira ku rwego rwo hejuru mu ireme n’ubuhanga naho Israel Mbonyi we ari mu bahataniye igihembo gihabwa umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wagaragaje ubuhanga n’uruhare mu gukundisha abantu Imana binyuze mu muziki.

Dr. Nsabi nawe ari mu Banyarwanda bazahatana muri iryo rushanwa aho ari mu bahataniye igihabwa umukinnyi wagaragaje ubuhanga buhambaye mu gukina filime, akurura abakunzi b’imyidagaduro n’abafana.

Ni ibihembo bigeye kuba ku nshuro yabyo ya mbere, bikaba biteganyijwe ko ibirori byo kubitanga bizaba tariki 12 Ukwakira 2025 bikazabera muri Lagos Oriental Hotel iherereye mu wa Mujyi wa Victoria Island.

Massamba Intore agiye guhatanira igihembo cy’umunyabigwi nyuma yo kwizihiza imyaka 30/40 amaze mu muziki gakondo
Dr Nsabi na we ari mu bazahatana mu kiciro cy’umukinnyi wakoresheje ubuhanga muri filime agakurura abakunzi b’imyidagaduro
The Ben agiye guhatanira igihembo kimwe na Massamba, Alliah Cool, na Israel Mbonyi mu bazahatana muri ibyo bihembo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE