Masaka Kids yasusurukije abitabiriye umukino wa FC Barcelone na Valencia

  • SHEMA IVAN
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Itsinda ry’abana bo muri Uganda babyina bazwi nka ‘Masaka Kids’ babyinnye mu kiruhuko cy’igice mbere cy’umukino wahuje FC Barcelone na Valencia.

Ni umukino  wabereye kuri sitade “Olimpico Luis Companys” muri Espagne ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 29 Mata 2024.

Nyuma yo gutaramira abakunzi ba FC Barcelona na Valencia, Masaka kids ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko inzozi zabo zabaye impamo.

Bati: “Gutaramira kuri Sitade Olimpic Companys ni inzozi zabaye impamo kuri twe, twishimiye cyane aya mahirwe twabonye. Urakoze Mana, dushyimiye by’umwihariko FC Barcrlona.”

Masaka Kids yashinzwe mu 2013 ikaba igizwe n’abana banyuze mu buzima bubi cyane ariko binyuze mu mbyino n’indirimbo bigarurira icyizere cy’ubuzima.

Uyu mukino warangiye FC Barcelona itsinze Valencia ibitego 4-2 harimo ibitego bitatu byatsinzwe na rutahizamu Robert Lewandowski.

Gutsinda uyu mukino kuri FC Barcelona byatumye ibona itike yo gukina UEFA Champions League ya 2024-2025.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE