Mariya Yohana yishimira ko indirimbo Intsinzi yaherekeje abari ku rugamba

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 5, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi Mariya Yohana ukunzwe cyane mu njyana gakondo, avuga ko yishimira ko indirimbo Intsinzi yaherekeje abari ku rugamba rwo kubohora Igihugu nubwo yayiririmbye atabyizeye.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, ubwo yari abajijwe uko yakiriye kuba yarahanuye intsinzi, ubuhanuzi bwe bukaba impamo, avuga ko yashimishijwe n’uko iyo ndirimbo yaherekeje abari ku rugamba ikabageza ku ntsinzi.

Yagize ati: “Nayihimbye kera n’imyaka itaragera, nayihimbye mu 1992, nabikoze nta bitekereje, sinari nizeye ko bishobora gucamo, ariko  nari nizeye intsinzi nk’uko nayiririmbye, tumaze kubona intsinzi numvise nishimye.”

Uyu mubyeyi avuga ko yishimiye uruhare iyi ndirimbo yagize mu guherekeza abasirikare ba RPA ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati: “Iyo mbona ibyinwa nshima Imana ko icyo nakoze cyakunzwe kandi kigaherekeza abari ku rugamba bakagera mu Rwanda. Yego hari abo twatakaje ariko ibyo ni Imana yabikoze, ariko kandi abasigaye yarabasigaje kandi twageranye mu Rwanda turirimba Intsinzi bya nyabyo noneho.”

Uyu muhanzi avuga ko kuba afite abakunzi b’ibihangano bye benshi, bimutera imbaraga mu buzima bw’umuziki ku buryo ubuhanzi bwe bwamuhaye abana.

Mariya Yohana avuga ko tariki 3 Nyakanga 2025, ateganya gutaramira abakunzi mu gitaramo yise ‘Dukomeze ibirindiro’ yitiriye indirimbo yahimbiye Umukuru w’Igihugu, akaba azafashwa n’abahanzi batadukanye bafite amazina akomeye mu Gihugu.

Umuhanzi Mariya Yohana yishimira ko indirimbo Intsinzi yaherekeje abari ku rugamba rwo kubohora Igihugu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 5, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Mushimiyimana joyeuse. says:
Mata 7, 2025 at 7:41 am

Mumurenjye wanyakariro,imudugudu was rwamibungo,ntamuriro,badutekerejeho,teachers kuribyinshi.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE