Mariya Yohana yasabye urubyiruko guhangana n’abavuga nabi u Rwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi Mariya Yohana yasabye urubyiruko by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibyamamare kudahungabanywa n’ibyo amahanga avuga ku Rwanda, ahubwo bagakoresha imbuga nkoranyambaga kubasubiza bababwira ukuri kw’ibyo bazi.

Uyu muhanzi ukunze kugira uruhare mu ndirimbo zitandukanye zihumuriza abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko mu bihe byo kwibuka ari cyo gihe cyo kudacika intege.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Maria Yohana yasabye urubyiruko gukomera ntibahungabanywe n’ibyo bumva amahanga avuga ku Rwanda.

Ati: “Bana bacu mukomere ntimuhungabanywe nabo bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite ibyago na bo ntibazi ibyo barimo kuko twe aho duhagaze ni twe tuhazi, ni twe tuzi ibyatubayeho, dushimirira Imana ko yaduhaye Igihugu cyiza n’abayobozi beza kandi badufasha kwibuka.”

Aha kandi ni ho ahera abasaba kwima amatwi abavuga nabi u Rwanda, ahubwo bakabasubiza batanga amakuru nyayo ku Rwanda.

Ati: “Ndabasabye ntimukabahe imitima yanyu mujye mubima amatwi gusa, icyo mwakora ni uko mutagomba namwe guceceka, mugomba kubabwira ko ibyo bavuga atari byo, mutanabyitayeho, muri mu Rwanda rwiza rw’amahoro, nta gahinda dufite.”

Ibi Mariya Yohana yabigarutseho mu gihe Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bisanze u Rwanda rutorohewe n’amahanga yagiye arufatira ibihano rushinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Ni mu gihe rwo rugaragaza ko rurajwe ishinga no kwicungira umutekano, kuko rwakunze kugaragaza kenshi impungenge rufitiye ubufatanye bwa RDC n’umutwe wa FDRL ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzi ashimira cyane abahanzi babana mu itsinda ririmba indirimbo zifashishwa mu kwibuka, kuko ari umusanzu batanga mu gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikabafasha kwibuka.

Mariya Yohana azwi mu ndirimbo zitandukanye zikomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zirimo Nimuce akabogi, Sinkwibutsa kwibuka, Ntere ijwi hejuru, n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE