Marie Odile Inezaye yatangaje ibyo yungukiye muri Programu ya Obama

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ruri muri Amerika muri gahunda ya Mandela Washington Fellowship izwi nka YALI yatangijwe na Perezida Barack Obama mu 2014. 

Gahunda y’uyu mwaka yatangiye mu kwezi kwa Gatandatu muri za Kaminuza zitandukanye. 

Programu YALI igamije guha urubyiruko ubushobozi nk’abayobozi b’ejo hazaza no kubongerera ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo byugarije Afurika.

Mu kiganiro Marie Odile Inezaye yahaye Ijwi ry’Amerika yavuze ku mwihariko yabonye muri iyi programu.

Yagize ati “Gahunda YALI ni nziza cyane, nungukiyemo byinshi twagize abigisha bagenda badufasha ku mbogamizi tugenda duhura na zo mu bucuruzi.

Twigiye hamwe uko twazamura ubucuruzi bwacu. Ikindi nahigiye ni uko twagize ibihe byo gutemberera mu bigo binini nka Google, Atlanta batubwira uko batangiye, ibikorwa barimo gukora muri Afurika ndetse n’ibyo bashaka kugeraho”.

Avuga ko ibyo byose bagenda babisanisha n’ibintu barimo gukora kandi bakabona bishoboka.

Ashimangira ko yabonye uko batangiye ubucuruzi bahereye kuri bike, ku gite cye bikaba byaramwongereye icyizere cy’uko bishoboka.

Mu kazi ka Inezaye akora, ni ubucuruzi bw’amavuta yo kwisiga kuko ari byo bintu yize mu ishuri. 

Akomeza agira ati: “Kuba naraje hano nk’umuntu watangije ubucuruzi, nize ko ntagomba guhugira cyane mu kazi kanjye ahubwo ngomba kujya n’ahandi nkareba uko bazamura ubucuruzi”.

Ashimangira ko ibyo arimo kwiga azagaruka mu Rwanda akabyigisha abandi kugira ngo bazamure ubucuruzi bwabo.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE