Manzi Thierry yongereye amasezerano muri Al Ahly Tripoli

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 17, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Manzi Thierry, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Manzi yongereye amasezerano muri iyi Kipe nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2024/25 ku nshuro ya 14 aho yatsinze ibitego bitatu mwaka ushize w’imikino.

Manzi Thierry w’imyaka 28 yazamukiye muri Marines FC yamuzamuriye izina, ayivamo yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ine.

Ni umwe mu bari bagize Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2016/17 n’iya 2018/19, inagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe yambara ubururu n’umweru, yabengutswe na APR FC, ayikinira hagati ya 2019 na 2021.

Nyuma yaho yerekeje hanze y’u Rwanda ku Mugabane w’i Burayi muri Dila Gori yo muri Georgia, AS FAR yo muri Morocco yavuyemo yerekeza muri AS Kigali yamazemo amezi atanu mbere kwerekeza muri Al Ahli Tripoli arimo ubu kuva muri Nyakanga 2023.

Muri iyi kipe asazwe akinama na mugenzi we w’Umunyarwanda akaba na Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad.

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 17, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE