Malysia ikomeje gushakisha ibisigazwa by’indege yaburiwe irengero mu myaka 10 ishize

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 20, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Guverinoma ya Malysia yasubukuye igikorwa cyo gushakisha ibisigazwa by’indege MH370 y’ikigo Malaysia Airlines, yaburiwe irengero mu gisa n’amayobera mu myaka 10 ishize.

Amakuru y’isubukurwa ry’iki gikorwa yamenyekaniye mu kiganiro Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri iki gihugu, Anthony Loke yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu.

Tariki 8 Werurwe 2014, nibwo iyi ndege yahuzaga Kuala Limpur ariwo murwa mukuru wa Malaysia n’Umujyi wa Pekin mu Bushinwa yaburiwe irengero, gusa nyuma abashakashatsi baza kuvuga ko hari udusigazwa twayo twabonetse mu nyanja y’u Buhinde, nyamara kuva icyo gihe kugera ubu nta gakuru k’abagenzi basaga 230 bari biganjemo Abashinwa karamenyekana.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 20, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE