Malariya ni indwara yangiza umwijima- RBC

Malariya ni indwara ivurwa umuntu agakira, ariko nanone ni ndwara yica kandi yangiza umwijima kuko ariho ihera nk’uko byemezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC)
Dr Mangara Jean Louis Ndikumana Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya malariya muri RBC, atangaza ko malariya yibasira umwijima ikagera mu mubiri wose imaze kuwangiza.
Ati: “Malariya yangiza umwijima kuko ariho ihera. Umubu urya umuntu ari uko uhaka ukinjiza mu mubiri agakoko kayitera ‘Plasmodium’ gakwirakwizwa n’umubu w’ingore, igahita ijyanwa mu mwijima, igakuriramo hanyuma ikiyongera, igaturika ikajya mu dutsi tw’imyakura (veines)”.
Yakomeje asobanura ko kuyivura bishoboka kuko imiti yayo inyobwa iminsi 3 kandi igaragara hagati y’iminsi 10 na 14, umuntu akaba ashobora kuyigendana ataragaragaza ibimenyetso.
Dr. Mangara yakomeje asobanura ko imibu ikunda kuryana mu gihe cy’amasaha ya nimugoroba, ibiryo byayo by’ingenzi ni isukari naho igakenera amaraso kugira ngo itunge amagi ifite mu nda.
Yongeyeho kandi ko bishoboka cyane ko malariya yo mu mutwe iteza ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2018-2023 bwagaragaje ko abantu bicwa na malariya bagabanyutse cyane kuko bavuye kuri 264 mu 2018 bagera kuri 51 mu 2023, mu gihe abarwaye iy’igikatu bavuye ku 7,054 bagera 1316.
Dr. Mangara asobanura ko igabanyuka ryatewe n’ingamba zitandukanye zirimo guha abaturage inzitiramubu ziteye umuti, gutera umuti wica umubu mu ngo ndetse no kongerera ubumenyi Abajyanama b’Ubuzima bagira uruhare mu guhashya malariya kuko kuri ubu bavurira mu ngo abagera kuri 59%.
Abaturage bakangurirwa gukomeza kurushaho kwirinda malariya baryama mu nzitiramubu iteye umuti, batema ibihuru biri hafi y’ingo kandi bakirinda ko hari ibidendezi byareka hafi y’ingo zabo kuko byororokeramo imibu itera malariya.
Dr Mangara yasobanuye uburyo umubu usa n’aho ufite ibyiciro bitatu unyuramo mu gutera umuntu malariya.
Ati: “Umubu utera malariya uruma uruhu rworoshye, aho umubu ubanza nko kugutera ikinya noneho ukinjizamo umutonzi. Ubwa mbere utuma umuntu atumva ububabare, ubwa 2 ugakurura amaraso noneho ugahita uteramo udukoko twa malariya iyo warumye umuntu uyirwaye. Uruma umuntu ushaka poroteyine yo gutunga amagi iyo uhaka”.
Ibimenyetso bya malariya harimo kuribwa n’umutwe, umuriro, kunanirwa, kuribwa, kubyimba k’urwagashya, kuruka n’ibindi.
RBC ivuga ko ingamba zo kwirinda zidakwiye kuba iza Leta gusa ahubwo ngo zikwiye kuba inshingano ya buri wese, hubahirizwa ingamba zirimo kurara mu nzitiramibu iteye umuti, gukuraho ibidendezi by’amazi kuko ariho imibu itera malariya yororokera, gutera imiti yica malariya mu nzu, kwisiga umuti utuma imibu itaruma umuntu n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’imiti Rwanda Medical Supply Ltd – RMS), cyaguze umuti wa Malariya doze 151,980 zifite agaciro k’amadolari 373,578.29 angana n’amafaranga hafi miliyoni 500.
NYIRANEZA JUDITH