Jeannette Kagame yashimye Kepler College kuba yimakaza uburezi budaheza
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Ishuri Rikuru rya Kepler kuba yimakaza uburezi budaheza ikibuka n’abarimo impunzi n’abafite ubumuga.
Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2025, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku banyeshuri 293 barangije amasomo muri Kepler College; barimo 43 bigaga mu Ishami rya Kigali n’abandi 250 bigaga mu Ishami riri mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nk’umuntu wakuriye mu buhungiro yakozwe ku mutima na gahunda ya Kepler College yo kwimakaza uburezi budaheza n’impunzi zigahabwa ayo mahirwe.
Ati: “Nishimiye uburyo mufite uburezi budaheza. Hari abantu rimwe na rimwe birengangizwa mu rugamba rwo kubaho barimo impunzi n’abafite ubumuga. Nk’umuntu wavukiye mu buhungiro nkanabukuriramo nzi icyo bivuze kuba hanze y’igihugu cyawe ukabura amahirwe abandi babonera mu gihugu.”
Yongeyeho ko impunzi z’Abanyarwanda muri icyo gihe zabagaho zihangayikishijwe n’ahazaza kandi hari hashingiye ku burezi, avuga ko inzizitizi bahuriyeyo nazo zitabaciye intege ahubwo zabahaga imbaraga zo kwiyemeza no gushishikazwa n’intego bihaye.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kuba abo banyeshuri basoje bisobanuye ibirenze ibyo, kuko hishimirwa intumbero yatangiye mu myaka myinshi ishize yo kwizera ko buri munyeshuri ahabwa amahirwe yo kwiga kandi agahabwa uburezi bufite ireme hatitawe mu hahise he.
Yahamije ko imbuto z’uburezi bwa Kepler College bigaragaza ubushake burenze imipaka, kandi ari ibyo kwishimira kuko bategura abanyeshuri Isi ikeneye ku isoko ry’umurimo.
Ati: “Ibyo Kepler yaduhaye ni ibyo kwishimira kuko bafite integanyanyigisho ziteguye neza n’uburyo bategura abanyeshuri bakaba abo Isi ikeneye haba mu mikoranire, muri sosiyete inaha n’amahanga, uyu munsi ndetse n’ejo. Intego yayo yo gukomeza kuba imbere no mu hazaza h’iterambere bibahe imbaraga mwe murangije ko muzabona akazi mu mwaka umwe.”
Jeannette Kagame yababwiye ko bahawe ikirenze ubumenyi, gituma batekereza byagutse kugira ngo bakemure ibibazo mu buryo bwose, kuvuga bashize amanga, kuyoborana ubunyangamugayo no kugendana naho Isi igeze.
Yabibukije kandi ko bateguriwe gukemura ibibazo byugarije Isi, guhanga udushya no gukora inshingano uko bikwiye; abasaba gukoresha ayo mahirwe mu bifitiye Isi akamaro.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimiye abanyeshuri barangije amasomo; agaragaza ko ibyo bishimangira ubushake bw’u Rwanda mu gutanga uburezi budaheza kandi bufite ireme.
Yavuze ko iryo shuri ari umufatanyabikorwa ukomeye utuma abakiri bato bagira ubuhanga n’ubumemyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kandi ko gusoza amasomo ari intsinzi.
Ati: “Intego ni ugufasha no kuzamura ubumenyi bw’ urubyiruko rw’Abanyafurika guhangana ku isoko Mpuzamahanga no gukemura ibibazo bitwugarije. Ituma urubyiruko rwiyumvamo icyizere cy’ejo kandi uku gusoza kugaragaza intsinzi n’uburyo uburezi bwacu butanga ubumenyi.”
Ni ku nshuro ya mbere Kepler College ishyize hanze abarangije amasomo kuva mu 2022, nyuma yo guhabwa ubuzima gatozi bwo gukora nka kaminuza yemewe mu Rwanda.
Mu 2022 ni bwo Kepler yatangije Ishuri Rikuru rya Kepler College, ritanga amasomo ajyanye n’ibiri ku isoko ry’umurimo yibanda ku gufasha urubyiruko rwa Afurika rufite impano n’ubumenyi ariko rudafite ubushobozi.
Yatangiye itanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu gucunga imishinga, ubucuruzi ndetse inafite gahunda z’amasomo y’igihe kigufi.
Abarangije amasomo baturuka mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Kenya, Eritrea na Gabon.





