Madamu Jeannette Kagame yakiriye Agata Madamu wa Perezida wa Polonye

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Agata Madamu wa Perezida wa Polonye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yakiriye muri Village urugwiro Agata Kornhauser-Duda umufasha wa Perezida wa Polonye.

Agata Kornhauser-Duda na Perezida wa Pologne, Andrzej Duda barimo kugira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Madamu Agata yakiriwe na Madamu Jeannette Kagame amutembereza mu irerero ry’abana bato, aho abo bana banamwakiranye urugwiro rwinshi.

Ku rubuga rwa X Madamu Jeannette yanditse ati: “Ikigo cyita ku mikurire y’abana bato cyacu cya Eza Early Childhood Development Center, abana baho bakiriye abashyitsi n’urugwiro rw’Abanyarwanda.”

Muri urwo ruzinduko mu irerero, Madamu Agata yasobanuriwe gahunda zaryo  ndetse we na Jeannette Kagame bagira n’umwanya wo gukina  no gusabana  n’abo  bana bato baharererwa.

Madamu Jeannette Kagame yaganiriye na Madame Agata Kornhauser-Duda, asobanurirwa uruhare rw’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi ndetse no kongerera ubushobozi urubyiruko.

Madamu Jeannette Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X yatangaje ko urwo ruzindo rwongera ubushuti kandi butanga umusaruro.

Agata Kornhauser-Duda na Perezida Duda wa Polonye bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024 mu ruzinduko rw’iminsi itatu bagirira mu Rwanda, aho ku kibuga cy’indege cya Kigali bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Biruta Vincent.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42