Madamu Jeannette Kagame yagaragaje Inkubito z’Icyeza nk’iterambere ry’umuryango

Mu myaka 20 ishize, Madamu Jeannette Kagame, avuga ko anyuzwe no kubona abakobwa banyuze muri gahunda yiswe Inkubito z’Icyeza batera intambwe igana imbere kandi bakazamukana n’umuryango.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Iyo umukobwa yubakiwe ubushobozi bwo kwibeshaho, umuryango wose uzamukana na we.”
Yavuze ko mu myaka 20 ishize, ashimishijwe no kubona abakobwa batera imbere kandi bafite intego no kwiyemeza kugera ku ntsinzi.
Abakobwa basaga 7 600 bamaze guhabwa ibihembo. Ibi ngo ni ukongera gushimangira ko biyemeje gukomeza guharanira uburezi bw’abakobwa no guha amahirwe ab’ikiragano kizaza.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye uwashoboye gufata umwanya we mu myaka 20 kugira ngo ateze imbere uburezi bw’abakobwa.
Ku wa 24 Gicurasi 2025 ni bwo habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize hatangijwe Gahunda ya Inkubito z’Icyeza.
Inkubito y’Icyeza ni gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, hagamijwe gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

